Mu cyubahiro gihambaye Umuraperi DMX, Yasezeweho bwa nyuma aranaherekezwa.

Umuraperi Earl Simmons wamamaye mu muziki nka DMX yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro ndetse Umurambo utwarwa mu modoka idasanzwe yo mu bwoko bwa Monster truck.

Umukunzi wa DMX Desiree Lindstrom banafitanye umwana w’umuhungu witwa Exodus, mbere yo guherekeza DMX yatangaje ko kuba yaritabye Imana ari ibintu byamugoye kwakira, Yagize Ati “Uyu munsi uragoye cyane kuri njye n’umuryango wanjye, Gusa ikintu kimwe kizatuma nkomeza kugenda ni uko nzi ko umuhungu wanjye nanjye twabonye malayika udasanzwe Fiancé wanjye akaba na se wa Exodus, Earl Simmons, nzahora ngukunda kandi uzahora mu mutima wanjye”

Umurambo wa DMX watwawe mu modoka idasanzwe yo mu mu bwoko bwa Monster truck.

Ni umuhango wagaragayemo abantu benshi cyane barimo abakunzi be, umuryango we ndetse n’abandi benshi bavuye impande zitandukanye z’Isi Imodoka zo mu bwoko bwa monster truck nizo zitwaye umurambo wa DMX, Ndetse zikaba zizwiho gutwara cyane cyane ibintu biremereye, Ziba zifite amapine manini cyane, ndetse ubusanzwe zifashishwa mu bikorwa byo kwishimisha, Izi modoka zavumbuwe na Bob Chandler mu myaka yo mu 1980. Imodoka nk’iyi shyashya nibura iba ifite agaciro k’amadorali arenga bihumbi 250, hafi miliyoni 250 Frw. Ni imodoka zakorewe imyidagaduro n’amarushanwa, Abahanzi bagize label ya Ruff Ryders Entertainment uyu muhanzi yabarizwagamo ni bamwe mu baririmbye muri iki gikorwa ndetse na Nas.

wubatse amateka mu muziki ku Isi yasezeweho n’abarimo abakunzi be, umuryango n’abandi benshi.

DMX witabye Imana tariki ya 9 Mata 2021, yari afite imyaka 50 y’amavuko, Ndetse kuva tariki ya 2 Mata 2021, yari arwariye mu bitaro indwara y’umutima yaturutse ku gukoresha ibiyobyabwenge birengeje urugero nk’uko byatangajwe n’Umujyanama we, Aho yari arwariye mu bitaro bya White Plains, yari umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ya za 1990 na 2000, Aho buri album ye muri eshanu yakoze muri iyo myaka yagiye iza ku mwanya wa mbere w’izikunzwe kuri Billboard album Chart, Album yakoze zakanyujijeho zirimo It’s Dark and Hell Is Hot, Flesh of My Flesh, Blood of My Blood n’izindi.

Abahanzi barimo Eve, Swiss Beats, Jadakiss Ndetse n’abandi bari mu bagize icyo bavuga muri uyu muhango, DMX yakinnye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa Belly, Romeo Must Die, Exit Wounds n’izindi zagiye zimenyekana cyane, Uyu muraperi kandi yari yarashakanye na Teshera Simmons mu 1999, babyaranye abana bane aribo Xavier, Tacoma, Praise Mary Ella, na Sean.

Imwe mu ndirimbo za DMX Zakunzwe Cyane “WHAT’S MY NAME?

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!