Umuraperi Jay Polly n’abandi bantu 11, bafatiwe mu birori, banywa n’ibiyobyabwenge {Video}

ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 12 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 barimo n’umuhanzi w’icyamamare Jay Polly Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali,

Amakuru avuga ko aba bose bafatiwe mu rugo rw’umuhanzi Jay Polly ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, Ndetse ngo Polisi ikaba yasanze bananywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, ubwo bari kumwe n’umukozi w’ibitaro bya Kibagabaga wabakoreye ibyemezo by’uko bipimishije COVID-19 kandi ari bazima mu gihe batigeze bapimwa.

Imbere y’itangazamakuru ritandukanye, Jay Polly yemeye amakosa ashinjwa ndetse yemeza ko mubo bari kumwe harimo na murumuna we, ubwo bari mu rugo iwe, Gusa yemeza ko atigeze anywa kuri ibyo biyobyabwenge cyane ko babinyweye atanahari yagiye muri studio yagaruka agasanga police yabafashe nawe akabigenderamo


REBA HANO IKIGANIRO JAY POLLY NDETSE n’UMUVUGIZI WA POLICE BAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!