Mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo Tour du Rwanda 2021 itangire, aba nibo bakinnyi 5 bazaba bagize Team Rwanda

Mu gihe habura iminsi 3 gusa kugirango isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu ritangire (Tour du Rwanda 2021), abakinnyi bazaba bagize Team Rwanda muri iri siganwa bamaze kumenyekana.

Aba bakinnyi bakaba bayobowe na Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018, Nsengimana Jean Bosco ufite Tour du Rwanda 2015, Uhiriwe Byiza Renus, Gahemba Bernabe {Murumuna wa Joseph Hareruya} na Muhoza Eric, Uru rutonde rwatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” ndetse rikaza gutangira guhera ku wa 2 -9 Gicurasi 2021.

Utu nitwo duce Irushanwa rya Tour Du Rwanda rizanyuramo

Agace ka 1: Kigali Arena-Rwamagana: 115’6 km
Agace ka 2: Kigali (MIC)-Huye: 120,5 Km
Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km
Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km
Agace ka 5: Nyagatare-Kigali : 149,3 Km
Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km
Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (ITT)
Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia) Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km

Iri rushanwa kandi rikaba rizaba ridafite abarikurikira imbonankubone nkuko byahoze, Kubera imyanzuro yo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19, Tubabwire ko iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 13 kuva ribaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu rizaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!