Niyorick yasohoye indirimbo nshya yise “Hura Nanjye” ikubiyemo ubutumwa bukomeye (Video)

Nyuma y’iyitwa “Ndaje” yaherukaga gushyira hanze afatanyije na Mc Tino, Niyorick yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hura Nanjye”

Niyorick ni umuhanzi nyarwanda umaze igihe kitari gito muri muzika nyarwanda, Yatangiye akora umuziki usanzwe (Circular music) ariko nyuma yo kwakira Ubuntu n’agakiza by’Imana, Uyu muhanzi yaje guhitamo guhindura injyana maze yinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Iyi ndirimbo, Niyorick yashyize hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Mata 2021, Yakozwe na producer Evydecks Ndetse ikorerwa muri studio ya Touch Records, kugeza ubu uyu muhanzi abarizwamo muri Label ya Mahwi Entertainment nyuma yo kuva Touch Entertainment.

Bumwe mu butumwa buri mu ndirimbo “Hura Nanjye” Niyorick agaruka ku kuba ahahise he ntacyo yahahinduraho ndetse hadateze kugaruka, Ikindi akaba atazi ahazaza icyo hamuteganyirije, Muri byose akaba yiyambaje Umwami Imana wamushoboza Nkaho agira Ati “Sinasubira iyo mu buto bwanjye, Sinamenya kandi icyo ejo hazazana, Ariko aho ndi aha niho hagati, Ahantu twasezeranijwe kuba, Aho utari simpagije ngenda imbere unyobore, Ndi uwawe wese, Ndi uwawe wese, mwami hura nanjye

Amashusho y’iyi ndirimbo “Hura Nanjye” yakozwe n’uwitwa Faith Fefe Ndetse kugeza ubu iyi ndirimbo iraboneka hirya no hino Ku mbugankoranyambaga ndetse na Television zitandukanye, Ibikorwa byo kuririmbira no kuramya Imana birakomeje kuri Niyorick kuko afite Indi mishinga myinshi muri Studio na Label ye Mahwi Entertainment nkuko yabibwiye kigalisource.rw mu kiganiro

Niyonsenga Eric uzwi nka Niyo Rick

Niyonsenga Eric uzwi nka Niyo Rick yamenyekaniye cyane mu ndirimbo z’Isi (Circular music) mu ndirimbo nka “Urutoki, Nimero, Ntiyangezeho, Sinzarekera n’izindi nyinshi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “HURA NANJYE” YA Niyo Rick

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!