Ntibisanzwe: Udukingirizo twatangiye kugurwa nk’amasuka uko Guma mu rugo zigabanyuka ku Isi yose.

Sosiyete Reckitt yo mu Bwongereza ikora udukingirizo, ibikoresho by’isuku, inyunganiramirire n’ibindi byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina, yasohoye raporo igaragaza ko uko za Guma mu rugo zigenda zigabanywa hirya no hino ku isi ari nako ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina rigenda ryiyongera cyane.

Iyi sosiyete ikora udukingirizo dukunzwe twa Durex, yatangaje ko mu mezi atatu ya 2021 abakora imibonano mpuzabitsina biyongereye mu bihugu by’u Bushinwa, Amerika n’ahandi za Guma mu rugo ziri kugenda zikurwaho, Ubucuruzi bwa Reckitt mu gihembwe cya mbere cya 2021 bwiyongereye ku kigero kiri hejuru ya 10 % ugereranyije n’uko byari byifashe mu gihe nk’icyo umwaka ushize.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ubwo Coronavirus yatangiraga umwaka ushize, nta bantu benshi bakoraga imibonano mpuzabitsina cyane kubera ibibazo byatewe n’icyo cyorezo n’agahinda abantu benshi bari bafite, Sosiyete ya Reckitt kandi ivuga ko nubwo udukingirizo twaguzwe cyane mu mezi atatu ya mbere ya 2021, ibindi bicuruzwa by’ubuvuzi bakora abaguzi bagabanyutse.

Reckitt ikomeza ivuga ko bizeye ko udukingirizo tuzakomeza kugurwa hirya no hino ku isi kuko Guma mu rugo ziri kugenda zikurwaho, Cyane cyane ariko abagura udukingirizo twa Durex twavuga ko biyongereye mu mpeshya umwaka ushize ubwo ibihugu byinshi byari bitangiye gukuraho za Guma mu rugo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!