Police y’U Rwanda yafashe Uwimana Jean Pierre ucyekwaho kwica umugore we amukubise umwase mu mutwe.

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yafashe umugabo witwa Uwimana Jean Pierre ucyekwaho kwica umugore we amukubise umwase mu mutwe, Ndetse agahita atoroka.

Ibi Polisi y’u Rwanda yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yemeza aya makuru, Ivuga ko uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murunda mu gihe iperereza rikiri gukorwa n’urwego rubishinzwe, Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kirwa, mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro.

Bimwe mubyo abaturage baho batangaza ngo ni uko, uwo mugabo yarwanye n’umugore bapfa inshoreke nyakwigendera yashinjaga umugabo we kumarira umutungo w’urugo, Tubabwire ko kandi mu gihe uyu Uwimana Jean Pierre yaba ahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we Nyirabajyambere Vestine abigambiriye, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu mu mategeko.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!