Brayan Sanchez niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 (Amafoto)

Nyuma yo kwegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ni we uzaba wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na Visit Rwanda ubwo hazaba hakinwa agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021.

Aka gace ka kabiri karasorezwa i Huye ku wa kuri uyu wa Mbere, Mu gihe agace ka mbere kasorejwe i Rwamagana katangiriye kuri Kigali Arena kuri iki Cyumweru, ku ntera y’ibikomeyero 115.6, Uyu musore Brayan Sanchez ukinira Team Medellín yabigezeho nyuma yo gutanga abandi ku murongo abarushije kunyonga igare mu bizwi nka ‘sprint’, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 43, anganya n’igikundi cy’abandi 67 bari kumwe.

Nyuma yo guhagurukira kuri Kigali Arena bakazamuka kuri KIE berekeza kwa Rwahama, ibihe abakinnyi bakoresheje byatangiye kubarwa ku kilometero cya gatandatu ubwo bari bageze ahateganye n’Icyanya cy’Inganda i Masoro, Amanota yo kuzamuka umusozi wa Ntunga yatanzwe kuri iyi etape, yegukanwe na Mohd Zariff wa Terengganu yo muri Malaysia, aho yakurikiwe na Suaza Arango ukinira Team Medellín yo muri Colombia, we wegukanye amanota y’agace ka mbere mu gukora ‘sprint’ ahatambika.

Suaza, Teugels Lennert wa Tarteletto yo mu Bubiligi na Mohd Zariff wa Terengganu, bacomotse mu bandi mbere yo kwinjira mu gasantere ka Kabuga ndetse basesekaye muri Rwamagana barusha igikundi cyabakurikiye iminota ibiri, Abanya-Colombia bakomeje gusiga abo bari bahanganye, dore ko ubwo bari basigaje kuzenguruka inshuro enye gusa barushaga igikundi kibakurikiye amasegonda 58, Mu gihe hari hasigaye ibilometero 20 ngo abakinnyi bagere aho basoreza, Teugels, Suaza na Sagiv bari basizeho igikundi kibakurikiye cyarimo abakinnyi b’ikipe ya Start-Up Nation yo muri Israel, amasegonda 14, ariko mu bilometero bya nyuma ikinyuranyo kiragabanuka, bagendera hamwe, Umunya-Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven ukinira Team Medellín niwe wegukanye agace ka mbere atanze abandi ku murongo nyuma yo kunyonga igare n’imbaraga nyinshi, agakoza ipine bwa mbere ku murongo.

Hakizimana Sept ukinira SACA iterwa inkunga na SKOL, ni we Munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi, ari ku wa 14, aho yakoresheje ibihe bimwe n’uwa mbere, akaba ari nako byagenze ku bandi Banyarwanda basoreje muri batanu ba mbere, Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda, wakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukinnye iri rushanwa inshuro nyinshi (10), yasoreje ku mwanya wa 66 anganya ibihe n’abandi bose, Tour du Rwanda 2021 izakomeza ku wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka kabiri kazahagurukira i Kigali kuri MIC, kagasorezwa ku cyicaro cya Cogebanque kiri i Huye, ku ntera y’ibilometero 120.5.

Abakinnyi 10 ba mbere kuri etape ya Kigali- Rwamagana

  1. Sanchez Vergara Brayan Stiven (Team Medellin, Col), 2h33’43”
  2. Hoehen Alex (Wildlife Generation, USA), 2h33’43”
  3. Roldan Ortiz Weimar Alfonso (Team Medellin, Col), 2h33’43”
  4. Pacher Quentin (B&B Hotels, France), 2h33’43”
  5. Restrepo Jhonathan Valencia (Androni, Col) 2h33’43”
  6. Munoz Giraldo Daniel (Androni, Col), 2h33’43”
  7. Basson Gustav (Pro Touch, Afurika y’Epfo), 2h33’43”
  8. Umba Lopez Abner Santiago (Androni, Col), 2h33’43”
  9. De Decker Alfdan (Tarteletto, Belgique), 2h33’43”
  10. Vuillermoz Alexis (Total Direct Energie, France), 2h33’43”.

Abanyarwanda batanu ba mbere kuri iyi etape

  • 14 Hakizimana Seth (SACA) 2h33’43”
  • 15 Uhiriwe Byiza Renus (Team Rwanda), 2h33’43”
  • 33 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite), 2h33’43”’
  • 39 Muhoza Eric (Team Rwanda) 2h33’43”
  • 44 Areruya Joseph (Benediction Ignite) 2h33’43”

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!