Tour Du Rwanda 2021: Ubutumwa bwa Eyob Metkel kuri Ndayisenga Valens.

Eyob Metkel wambaye umwenda w’umuhondo wa Tour du Rwanda 2021 yahshuye ko muri 2016 yahariye Ndayisenga Valens bakinanaga ngo atware iri rushanwa, Asaba Abanyafurika bari gukina iry’uyu mwaka kumukorera.

Uyu munya-Eritrea Eyob Metkel yatangaje ibi nyuma yo kuba uwa gatatu mu gace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2021 kasorejwe i Kigali (Kimironko) nyuma yo guhagurukira i Nyagatare kuri uyu wa Kane, Eyob Metkel yavuze ko etape y’uyu munsi yari igoye kuko yasoreje ahantu hazamuka, aho mu kilometero cya nyuma abakinnyi bazamutse umusozi wo kuri Kigali Parents School.

Yagize Ati “Ndishimye cyane kuko kwambara umwambaro w’umuhondo muri Tour du Rwanda ntibiba byoroshye. Nakoze ibishoboka byose ngo ndenge umurongo ndi mu b’imbere. Mbere yo gutangira etape nk’uko bisanzwe intego yacu aba ari ukuyitwara no kwambara umwenda w’umuhondo. Uyu munsi twabigezeho, birashimishije” Uyu musore kandi yakomoje kuri Ndayisenga Valens bakinanye atangaza uko yamufashije, Eyob Metkel umaze kwegukana etape eshanu muri Tour du Rwanda zose yitabiriye, abajijwe niba yiteze guhabwa ubufasha na bagenzi be bo muri Érythrée, yavuze ko na bo bari gukina ariko nk’Abanyafurika bose bamugiye inyuma byamufasha.

Yagize Ati “Ubushize sinasoje mfite umwenda w’umuhondo, kuko harimo mugenzi wanjye dukinana kandi sinahangana na we. Uyu mwaka mfite icyizere ko bizagenda neza, umwenda w’umuhondo uzaba uwanjye”, Aba bakinnyi bombi bihariye ko ari bo bamaze kwegukana uduce twinshi (5) mu mateka ya Tour du Rwanda nubwo Ndayisenga Valens atagikina uyu mukino, Mu 2016, Eyob Metkel n’Umunyarwanda Ndayisenga Valens bakinanaga muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, ariko bombi bisanga bafite amahirwe yo kwegukana iryo siganwa, aho Ndayisenga yagaragaje ko uyu mukinnyi yamwihindutse nubwo byarangiye haririmbwe Rwanda Nziza.

Tour du Rwanda 2021 izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 hakinwa agace ka gatandatu kazahagurukira i Kigali (kuri Convention Centre) kagasorezwa Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 152,6, ariko kanyuze i Gicumbi na Rulindo, Eyob Metkel yambaye umwenda w’umuhondo amaze gukoresha amasaha 16, iminota 42 n’amasegonda atanu ku rutonde rusange, arusha amasegonda abiri Rodriguez Cristian Martin wa Direct Energie.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!