Itsinda ryakunzwe n’abatari bake Charly na Nina ryamaze gutandukana nk’andi yose.

Charly na Nina itsinda ryari rimaze igihe kitari gito rikora umuziki, ryatandukanye byeruye, nk’andi yose yabikoze arimo Urban Boys, Dream Boys, Tnp, Tuff Gangs n’andi.

Nyuma y’imyaka irenga umunani batangiranye urugendo rwa muzika itsinda ‘Charly na Nina‘ bakoze indirimbo zakunzwe cyane nka Indoro bakoranye Big Fizzo w’Uurundi Owooma, Face to Face, Komeza unyirebere, Zahabu, Agatege, I do bakoranye na Bebe Cool n’izindi nyinshi, Ubu itsinda ryamaze kuba karahanyuze.

Iri tsinda ryari rigizwe na Rulinda Charlotte (uzwi nka Charly) na Muhoza Fatuma (uzwi nka Nina) ryamaze gutandukana ndetse abakurikiranira hafi iby’umuziki bahamya ko ari ibintu bimaze igihe kinini byaragizwe ibanga rikomeye kuko nta n’umwe muri bo urifuza kugira icyo avuga ku itandukana ryabo, nyuma y’igihe kitari gito batagisohora indirimbo nkuko byahoze, Umwe mu nshuti za hafi z’aba bahanzi utashatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko Charly na Nina bananiwe gukorana biturutse ku kuba batari bagihuza muri gahunda z’akazi.

Rulinda Charlotte {Charly) na Muhoza Fatuma (Nina) Bari bagize Itsinda Charly Na Nina

Yagize Ati “Wasangaga akenshi nka Nina atekereza gahunda z’akazi yajya kuzisangiza Charly agasanga we yafashe ize bwite, ntabwo bari bakiganira ngo bahuze nk’uko byahoze, Hari inshuro nyinshi bagiye bahabwa akazi ntibabashe kugakora kuko batahuje gahunda” Binavugwa kandi ko umwuka mubi wakomeye mu mpera za 2019, muri Werurwe 2020 biba aribwo byigaragaza kurushaho, ubwo bari batumiwe mu birori by’ubukangurambaga bwa “The EAC I deserve”, icyo gihe ntabwo Charly yigeze yitabira iki gitaramo ahubwo hagaragaye Nina gusa, Bivugwa ko Nina yababajwe bikomeye no kuba mugenzi we yarirengagije akazi yari azi neza ko bapatanye akajya muri gahunda ze bwite.

Rulinda Charlotte {Charly) na Muhoza Fatuma (Nina) Bari bagize Itsinda Charly Na Nina

Nyuma y’uko byigaragaje ko umubano ukomeje kuba mubi, hari amakuru avuga ko inshuti za hafi z’aba bakobwa zagerageje kubahuza ngo ikibazo kiri hagati yabo gikemuke ariko bikaba iby’ubusa, Hari kandi amakuru avuga ko mu gihe hashakishwaga umuti nyawo w’ikibazo cy’iri tsinda, ibintu byasubiye irudubi nyuma y’uko Nina amenye ko Charly yamuciye inyuma agakora indirimbo yo kwamamaza umuceri atamumenyesheje, Benshi bari bibeshye ko ibintu byongeye gusubira mu buryo ubwo mu Ukwakira 2020 aba bakobwa bagaragaraga mu gitaramo cya ‘Iwacu Muzika Festival’, icyakora amakuru avuga ko bagikoze nk’akazi kagombaga gusigira buri wese amafaranga yo kwiyambaza mu gihe Covid-19 yari ikomeje kukameza, ariko ibijyanye no guhuza nk’itsinda byo byari ntabyo.

Charly na Nina ni itsinda ryashinzwe n’aba bakobwa bari bamaze igihe bakorana mu gufasha abandi bahanzi bahatanaga mu itsinda rya PGGSS, Mu 2014 nibwo imbaraga z’aba bahanzikazi zatangiye kugaragara nyuma yo gutangira imikoranire na Muyoboke Alex nk’Umujyanama wabo, Ni Album basohoreye mu gitaramo gikomeye cyabereye mu ihema ryo muri Camp Kigali, aho byibuza abantu barenga ibihumbi bitatu byari byakubise byuzuye, Nyuma yo gusohora iyi album, imiryango yari imaze gufunguka. Charly na Nina bakoreye ibitaramo bitandukanye ku mugabane w’u Burayi bavayo abakunzi babo badashize ipfa babasaba kuzabirayo vuba.

Muri Gashyantare 2018 ubwo biteguraga gusubira ku mugabane w’u Burayi, Charly na Nina batangaje ko batandukanye na Muyoboke Alex ndetse ko bagiye gutangira kwikorana bafatanyije n’inshuti zabo nk’uko babyeretse itangazamakuru muri Kanama 2018, Nyuma yo gutandukana na Muyoboke Alex, iri tsinda ryatangiye kwikorana umuziki, muri Gicurasi 2018 bongeye gusubira i Burayi bahakora ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye.

Kugeza ubu nubwo ibigaragarira amaso ari uko iri tsinda risa n’iryamaze gutandukana, Ariko aba bahanzi ku giti cyabo ntawari wabitangaza ku mugaragaro, cyane ko hari n’indirimbo zari zikiri muri studio bemeza ko zigiye gusohoka bari kumwe

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!