Umunya-Espagne Cristian Rodriguez niwe wegukanye Tour du Rwanda 2021 (Amafoto)

Umusore w’umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin usanzwe akinira ikipe ya Direct Energie yegukanye agace ka munani ka Tour du Rwanda 2021 aba ari na we wegukana isiganwa ry’uyu mwaka uri rusange.

Cristián Rodríguez Martin yagukanye agace ka 8 ka tour du Rwanda akoresheje amasaha abiri, iminota itanu n’amasegonda atandatu mu gihe ku rutonde rusange yakoresheje amasaha 22, iminota 49 n’amasegonda 51, arusha amasegonda 17 umunya-Canada James Piccoli ukinira Israel Start-Up Nation, Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021, kahagurukiye i Rebero kuri Canal Olympia, aba ari naho gasorezwa nyuma yo guca Rwandex, Kanogo n’i Nyamirambo Kwa Mutwe inshuro eshatu ku ntera y’ibilometero 75,3.

Isiganwa rya Tour Du Rwanda ryabaga ku nshuro ya 13 kuva ribaye irushanwa mpuzamahanga, Uyu munya-Espagne w’imyaka 26 ni umwe mu bakinnyi 12 bakomeye bakinnye amasiganwa atatu akomeye ku Isi bitabiriye Tour du Rwanda y’uyu mwaka, aho yakinnye Giro d’Italia mu 2016 na 2017 ndetse na Vuelta a España mu 2018 na 2019, Yambaye umwenda w’umuhondo kuva kuri etape ya gatandatu, aho yawufashe nyuma y’agace kasorejwe ahazwi nka Norvège kegukanywe na Rolland Pierre (B&B Hotels) awambuye Eyob Metkel wa Terengganu Cycling Team.

Tubabwire ko abanyarwanda baje mu myanya ya hafi mu gace ka munani ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 22 asizwe umunota umwe n’amasegonda 58 mu gihe Manizabayo Eric bakinana muri Benediction Ignite, yasizwe iminota ibiri n’amasegonda atatu aba uwa 23.

Ku rutonde rusange, Muhoza Eric wa Team Rwanda yabaye uwa 23 asizwe iminota 13 n’amasegonda 51 naho Manizabayo Eric (Benediction Ignite) aba uwa 25 arushwa na Cristian Rodriguez iminota 15 n’amasegonda 52 ndetse ni bo Banyarwanda basoje isiganwa bari mu bakinnyi 30 ba mbere ba 61 basoje isiganwa ryose, Uhiriwe Byiza Renus wari uwa nyuma ku rutonde rusange mbere y’aka gace ka nyuma, ntiyasoje isiganwa kuri iki Cyumweru ndetse ni umwe mu bakinnyi barindwi batasoje isiganwa. Abandi barimo Quintero Norena Carlos Juan (Terengganu), Goh Choon Huat (Terengganu), Saidi Nassim (Algeria), De Decker Alfdan (Tarteletto), Elias Van Breussegem (Tarteletto) na Gustav Basson wa Protouch.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!