CANADA: Wa muhanzi Nyarwanda uri mu bakurura igitsinagore cyane yashyize hanze indirimbo yise “Umva drill”

Umuhanzi nyarwanda Armanie ukorera umuziki we mu gihugu cya Canada nyuma yo gusohora “Byari cyera” yakunzwe n’imbaga nyamwinshi , kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Gicurasi yashyize hanze indirimbo ye shya yise “Umva drill”

Drill ni imwe mu njyana zikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda by’umwihariko urubyiruko. Iyi ninayo mpamvu abakunzi ba Armanie bakomeje kumubasaba ko nawe yasohora indirimbo iri muri iyi njyana none mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere yubahirije ubusabe bw’abafana be ahita abaha iyi ndirimbo yise “Umva drill”.

Umuhanzi nyarwanda Armanie ukorera umuziki we mu gihugu cya Canada

Mu kiganiro Armanie yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko “Umva Drill” ari impano yageneye abakunzi be yifuza ko bazayibyina ikabasusurutsa mu mpeshyi cyane ko ari indirimbo ibyinitse kandi iri mu njyana ikunzwe.

Yagize Ati “Umva drill ni indirimbo y’urubyiruko nayikoze ngendeye k’ubuzima tubamo bwa buri munsi nashakaga guha abantu indirimbo ya summer kandi iri mujyana igezweho. Ubutumwa burimo navuga ko ari ukwishima kuko ni indirimbo nshaka ko abantu bazabyina cyane kuko ibyinitse“, Armanie ashyize hanze “Umva drill” nyuma yo gushyira hanze izindi ndirimbo zitandukanye harimo nka kuki, byari cyera n’izindi. Yanatangaje ko igihe ibikorwa by’imyidagaduro bizongera gukomorerwa azakora ibitaramo bizenguruka u Rwanda mu rwego rwo gutaramira abakunzi be bataramubona mu bitaramo.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA Armanie YISE “UMVA DRILL”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!