CP Kabera yasubije Umukaritasi wamukebuye ku kwambara agapfukamunwa neza

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasubije uwamukebuye amusaba kwambara agapfukamunwa neza, yemera ko hari ubwo yigeze gukora ikosa ryo kukamanura ariko akaba asigaye akambara neza.

CP Kabera asubije ibi, nyuma y’ifoto uwiyita “Umukaritasi” yashyize ku rubuga rwa Twitter, yerekana CP Kabera yambaye agapfukamunwa, ariko akambaye nabi (yakamanuye), Ni ifoto yashyizweho iherekejwe n’amagambo agira ati: “Tuributsa Kabera kwambara agapfukamunwa neza. Corona ntiyitaye niba ijwi ridasohoka neza kuko ntireba Amakuru kuri RTV.”

Umukaritasi yakoresheje iyi mvugo asa n’uwigana Afande Kabera mu mvugo akunda gukoresha mu gihe yibutsa Abanyarwanda ko bagomba kwirinda COVID-19, mu rwego rwo kubafasha kutirara, Ni Kabera kuva kiriya cyorezo cyagaragara bwa mbere mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, wakunze gukangurira Abanyarwanda kenshi kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda, arimo kwambara agapfukamunwa kandi neza.

Kuba yagaragaye atambaye agapfukamunwa neza byatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basaba ko yatanga ibisobanuro, abandi bamusabira gucibwa amande nk’uko Polisi iyaca abayarenzeho, Kabera yifashishije urubuga rwa Twitter, yemeye ko yigeze gukora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, gusa avuga ko asigaye akambara neza nyuma yo gukeburwa

Ati “Hano rero hari cyera nkora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mvugisha abanyamakuru, nahise nkeburwa ku buryo kuva icyo gihe kugeza ubu nkambara neza cyane, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Coronavirus nta kudohoka

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!