Amakipe ya Real Madrid, Barcelona na Juventus agiye gufatirwa ibihano azize Super League

Nta gihindutse Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA),ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe imyitwarire, igiye gushyiriraho ibihano amakipe ya Real Madrid, FC Barcelona ndetse na Juventus nyuma yo kwemera kujya mu mushinga w’irushanwa rya European Super League.

Super League yavugishije Isi mu kwezi gushize, ni umushinga uyobowe na Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez. Wari watangiranye amakipe 12 ashaka gushyiraho irushanwa ryihariye, gusa kubera igitutu cy’abafana, amwe arimo atandatu yo mu Bwongereza, yakuyemo akarenge.

Ayasigayemo ni ayazahajwe n’ubukene kubera COVID-19, yashakaga kwifashisha iri rushanwa mu kubona amafaranga ayakura mu bibazo. Hari nyuma y’uko Banki yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JP Morgan, yemeye kuritera inkunga ya miliyari 4$, UEFA yamaganye uyu mushinga, igaragaza ko ubangamiye amahame yawo, ko n’amakipe yose awutsimbarayeho azahanwa; byatumye amwe amanika amaboko anasaba imbabazi, mu gihe andi yo yatsimbaraye none ubu agiye guhabwa ibhano, Akanama gashinzwe imyitwarire muri UEFA, kuri uyu wa Gatatu katangaje ko amwe muri ayo makipe akomeje gushyigikira uyu mushinga wa Super League agiye gufatirwa ibihano, Muri ayo makipe harimo ay’ibihangange nka Real Madrid na FC Barcelona zo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani ari mu makipe afite abafana benshi ku Isi.

Tubabwire ko kugeza iyi saha nta mwanzuro urafatirwa aya makipe, cyakora ngo mu gihe cya vuba nibwo UEFA izatangaza umwanzuro wafashwe kuri iki kibazo, Nubwo hari ibitangazamakuru byavuze ko aya makipe ashobora guhagarikwa imyaka ibiri akayimara atitabira amarushanwa yose ya UEFA.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!