Imvo n’imvano y’indirimbo “Ndagukunda” ya Clarisse Karasira yafatanyije na Dejoie umutware we

Umuhanzi Clarisse Karasira yasobanuye inkomoko n’uko igitekerezo cyo gukorana indirimbo n’umutware we Dejoie bamaze igihe gito bakoze ubukwe

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Ndagukunda” Clarisse Karasira yafatanyije n’Umutware we Dejoei, Karasira yatangaje uko byagenze kugirango yisange yakoranye n’umugabo we indirimbo cyane ko atari azi ko yabasha kuririmba neza.

Abinyujije ku rubuga akunda no gukoresha cyane rwa Facebook Clarisse Karasira yatangarije abakunzi be imvo n’imvano yo kwisanga yakoranye indirimbo n’umugabo Dejoe, Yagize ati “Mbabwire agakuru Mu minsi ishize narimo ntegura indirimbo ya surprise nzaririmbira umutware wanjye ku munsi w’ubukwe bwacu, atugwa gitumo na producer Clement ibyari surprise aba arabivanze! Nti mwakwegera micro mugasa n’abaririmba ubundi nkumva uburyo ijwi rwanyu rimera? Rutayihana abaganizi bacogoye, ati ndi Ingeruzabahizi nawe cyono nguhige! Si bwo indirimbo ayimanutse,ibitero arabyigabiza, turumirwa twumva ni indirimbo nziza!

Uyu muhanzikazi nyarwanda, Clarisse Karasira yahise asohora indirimbo “Ndagunda” yakoranye n’umugabo we, Ifashabayo Sylvain Dejoie ivuga ku rukundo rwabo, Iyi ndirimbo “Ndagukunda” ni indirimbo Karasira yari yarateguye ashaka kuzayiha nk’impano umugabo we nyuma y’ubukwe ariko aza kumutungura ari muri studio arimo kuyikora undi yifuza ko yayumvikanamo, Ni indirimbo amashusho yayo yafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe aho aba bombi bari mu kwezi kwa buki, Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021 nibwo Clarisse Karasira yakoze ububwe aho yasezeranye imbere y’imana muri Christian Life Assembly Rwanda, Basezeranye imbere y’Imana nyuma ku wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 202, basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Rusororo.

Uyu muhanzikazi yari yambariwe(marraine) n’umuhanzikazi mugenzi we wakunzwe mu ndirimbo z’urukundo, Liza Kamikazi, Tariki ya 8 Mutarama nibwo Ifashabayo Sylivain Dejoie yashinze ivi hasi asaba Clarisse Karasira ko yazamubera umugore, undi arabyemera, Icyo gihe Clarisse yagize ati “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!