Byagateganyo abahanzi Davis D na Kevin Kade barekuwe n’urukiko

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwategetse ko abahanzi nyarwanda aribo Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry barekurwa by’agateganyo ku cyaha bari bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Icyi cyemezo cy’Urukiko gisomwe, nyuma yo kumva ubwiregure bwabo bwabaye ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021. Ubwo bireguraga imbere y’abacamanza ku byaha bashinjwaga cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure, Aho bari bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo, Nyuma yo gusesengura iijyanye na Dosiye y’abo bose urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko rusanga nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gukurikiranwa bafunzwe kubera ibyaha bakekwaho bitarabahama.

Tubabwire ko ubwo baheruka mu rukiko, baburanye bahakana ibyo baregwa, Ndetse nyuma yo gufungurwa by’agateganyo bikaba biteganyijwe ko bazajya bitaba urukiko bari hanze ariko mu gihe cyose rubakeneye.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!