Ubuzima: Niwibonaho iki kimenyetso uzamenye ko urwaye Diabet wihutire kwivuza

Diabet ni indwara ifata umuntu mu buryo atateganyije,Muri make iratungurana cyane ku buryo kurangara gato ishobora kukurenga utamenye ko uyifite ikaba yagera aho kuguhitana nkuko hari benshi isanzwe ihitana.

Iyi ndwara iyo imaze kugera mu mubiri yangiza ibice by’umubiri birimo amaso ndetse n’Impyiko, Diabet iterwa n’isukari nynshi mu mubiri, Usibye kwica umuntu kandi Diabet ishobora no guteza ubuhumyi bwa burundu ku muntu uyirwaye ntiyivuze hakiri kare ndetse no kongera ibyago byo kurwara umutima ndetse n’indwara ya Stroke kuko iba yamaze kwangiza uturemangingo twinshi tw’umubiri, Ikindi kandi iyi ndwara ya Diabet iteza mu mubiri ni ukwangiza imiyoboro y’amaraso igakora nabi.

Rimwe na rimwe ubu bwiyongere bw’isukari mu maraso butera imboni z’amaso kubyimba, Ndetse ibi bigatera izi mboni gutangira gukora nabi aribyo nyuma bishobora kuvamo ubuhumyi nkuko tubikesha ivuriro ryitwa “Mayo Clinic”

Ikimenyetso kihariye cyane cya Diabet ni ugutangira kureba ibintu utabibona neza ahubwo ukabirebamo igihu, Ubusanzwe kureba ibihu mu maso ni ibisanzwe cyane ku bantu, Rimwe na rimwe bigaterwa no kunanirwa cyane mu mutwe bitewe n’akazi karimo gukoresha cyane mudasobwa ndetse na Telefone, ariko ibi bibaho igihe gito, Mu iyo ari Diabet yageze mu mubiri usanga bibaho byisubiramo, Bityo ni ko niba utangiye kwibonaho iki kimenyetso byaba byiza wihutiye kureba umuganga akagufasha iyi ndwara itaratangira gukura cyane kugeza aho ikurenga

Indwara ya Diabet ni indwara irwawe n’abantu benshi cyane ku buryo nko muri leta zunze ubumwe za Amerika ifitwe n’abasaga miriyoni 34

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!