impunzi zaturutse muri Congo ziri kwakirwa gute mu Rwanda (Amafoto)

Impunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwakirwa neza n’abanyarwanda

Nyuma y’uko impunzi zitandukanye zikomeje kwinjira mu Rwanda ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuzubakira inkambi y’igihe gito ndetse no kuzibarura irarimbanyije, Kugirango zibeho nezamuri iyo minsi ikirunga kitaratanga agahenge, Izi mpunzi nyinshi zinjiye mu Rwanda, Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 ni bwo nyuma y’uko Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, asabye abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

Uyu muyobozi yavuze ko uduce tuzagirwaho ingaruka ari Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans, Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga kiramutse kirutse. Yagize ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba, Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe”, Nyuma yo kumva iyi nkuru, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Goma Burasirazuba bwa Congo bahise batangira guhunga, bamwe bajya mu bice bya Sake abandi benshi berekezwa mu Rwanda, aho bahise bakirwa n’inzego zishinzwe umutekano, zikabohereza ku kibuga cy’ishuri rya College du Gisenyi Inyemeramihigo riri mu Murenge wa Rugerero, nko mu birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kwita ku Mpunzi, UNHCR Kugeza ubu niryo riri kwita ku bikorwa byo kubaka amahema azacumbikira izi mpunzi biri gukorwa mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa, PAM, naryo riri gutegura amafunguro yo guha izi mpunzi, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, nayo yatangiye ibikorwa byo gushyira amashanyarazi muri aya mahema, mu gihe abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bari mu bikorwa byo gupima izi mpunzi icyorezo cya Covid-19, kandi bikaba biri gukorwa ku buntu, Ninako inzego z’umutekano zirinze umutekano w’iyo nkambi, ndetse zirimo no kwita ku bafite ibibazo birimo uburwayi, ubusaza n’ibindi bikeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri gufasha izi mpunzi mu bikorwa byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kwibutsa izi mpunzi kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera, Impunzi zose ziri muri iyi nkambi zahawe udupfukamunwa tw’ubuntu, mu rwego kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse ibikorwa byo kubarura umubare w’izi mpunzi birakomeje, Irafasha wahunganye n’umugabo we bavuye i Masisi, bavuze ko yahunze kubera “Iruka rya Nyiragongo” Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ahamya ko imitingito yari imaze iminsi iyogoza ako Karere yari yagabanutse cyane kuri uyu munsi, n’ubwo humvikanye imitingito micye.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!