Umunyamategeko Bukuru Ntwali biravugwa ko ariwe wasimbutse mu igorofa nyabugogo agapfa

Amakuru yaturutse mu kigo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ari we waba yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro.

Iyi ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021. Ndetse hagatangazwa ko impamvu nyamukuru yamuteye guhitamokwiyahura, Ngo byaba ari ukubera ko yifatiye uugore we arimoamuca inyuma, icyakora hakaba harimo gukorwa iperereza mu rwego rwo kumenya icyateye urupfu rwe.

Umunyamulenge Me Bukuru Ntwali yari umuhanga mu nyerekeranye n

Uyu mugabo wari Umunyamategeko Bukuru Ntwali yakundaga kumvikana mu itangazamakuru akora ubusesenguzi butandukanye mu byerekeranye n’amategeko, akaba mu minsi ishize yarakunze kumvikana agaragaza akarengane Abanyamulemge bakorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuryango mugari wa Kigalisource.rw umwifurije iruhuko ridashira, Kandi wifatanyije n’umuryango we mu kababaro unabafata mu mugongo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!