Umunya Korea y’epfo Paeng Min-wook yakoreye abarangazwa na telefone cyane ijisho rya gatatu

Nyuma yo kubona ko benshi barangazwa cyane na telefone zabo iyo bari mu mu mihanda bakaba bateza impanuka zitandukanye, Paeng Min-wook wo muri Koreya y’Epfo yakoze ijisho ry’ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa n’abo bantu.

Uyu musore w’imyaka 28 yavuze ko yakoze iri jisho nyuma yo kubona ko hari abantu barangazwa na telefone zabo ku buryo hari igihe bashiduka bagonze ibikuta cyangwa se bakanagonga bagenzi babo mu mihanda, Mu butumwa uyu musore yatanze yasobanuye impamvu nyamukuru yamuteye kurikora ahanini, Yagize Ati “Iri jisho ryakorewe abantu babaswe na telefone badashobora kumara igihe kinini batayirebyemo ku buryo bashobora kwirinda kugonga abantu n’ibikuta. Kuba tutabasha kumara igihe kinini tutarebye muri telefone bizatuma mu minsi iri imbere iri jisho rikenerwa

Byumwihariko iri jisho ntirisanzwe kuko rikoze mu buryo iyo umuntu arangariye muri telefone rihita ryifungura, Ndetse mu gihe haba hari icyo agiye kugonga rikamuha impuruza. Byitezwe ko iri jisho ry’ikoranabuhanga rizajya rishyirwa mu gahanga ku muntu mbere yuko yerekeza mu rugendo runaka rw’amaguru.

Paeng Min-wook amaze icyumweru agerageza iri jisho ariko bikaba bitaremezwa igihe rizagira ku isoko cyangwa ngo ritangire gukoreshwa, Nkuko tubikesha Ibiro Ntaramakuru Reuters.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!