“Igitsina ugikoresheje kikakwinjiriza ikibazo kiri he? Isimbi Noeline yemeye ko akina porono mu buryo bworoheje.

Isimbi Yvonne Noeline wigeze kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, avuga ko kuba yakoresha igitsina cye yinjiza amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo kuko nacyo ari kimwe mu bigize ibice by’umubiri w’umuntu.

Muri Werurwe 2019, uyu mukobwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze amafoto ye yambaye ubusa, Yongeye kugaruka mu mitwe y’abantu mu mpera za 2020 no mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yasohoraga amashusho asa nurimo akinisha igitsina cye akoresheje ibikoresho byabugenewe, abantu batangira kuvuga ko yinjiye mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni byeruye.

Uyu mukobwa akaba yarafunguye konti ku rubuga rwa Only Fans rumenyereweho gucuruza amashusho y’urukozasoni aho kugira ngo urebe ibyo ashyiraho wiyandikisha(subscribe) ukishyura amadorali 12, Isimbi Noeline yavuze ko akina izi filime z’urukozasoni ariko mu buryo bworoheje, Ati “Sinavuga ko nkina purono(filime z’urukozasoni) mu buryo bweruye ariko ni rwo rwego nabishyiramo, ni nka purono yoroshye, nkoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nsa nk’urimo gukina purono, ni ibintu nk’ibyoAkomeza avuga ko nta kibazo na kimwe abona kuba yaba akoresha umubiri we ashaka amafaranga kuko igitsina ni kimwe mu bigize umubiri w’umuntu.

Ati “None se ni inde utazi igitsina? Buri wese aragifite, buri wese aracyizi, ntabwo rero njyewe wambwira ngo igitsina ibiki n’ibiki ntabwo nabyumva, Igitsina ntabwo kiri ku mubiri wacu? Ugikoresheje kikakwinjiriza ikibazo kiri he? Niba amaboko uyakoresha ukaba umunyamabanga w’umuntu izo ntoki utazifite nakugira umunyamabanga wanjye gute? Igitsina se ntikiri ku mubiri wacu? Niba kikwinjiriza ni ubucuruzi nk’ibindi, kiranyinjriiza, Abakinnyi ba purono batsindira n’ibihembo n’abakinnyi nk’abandi

Avuga ko nta pfunwe na rimwe ashobora kugira kuko n’abiyandikisha bajya kuyareba nta soni bagira cyangwa ngo bibatere ipfunwe, Ati “Ntabwo rero uzambwira ngo nzagira isoni cyangwa ipfunwe niba umuntu agiye kwiyandikisha(subscribe) ngo andebere igitsina, kuko se ujya kukireba niba uba wumva bidakwiye” Ahamya ko ntangaruka bizamugiraho kuko adateganya gushaka umugabo ndetse n’abana azabyara ngo nibakura bakabibona nabo bashobora kuzakora ibyo we atabasha kwiyumvisha. Isimbi Noeline wari mu bakobwa biyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, amaze umwaka urenga akora uyu mwuga aho kwiyandikisha ngo urebe amashusho ye bigusaba kwishyura amafaranga ari hagati ya y’ibihumbi 12 na 15 ku kwezi.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!