Urukundo: Ntuzigere ubwira umukobwa aya mabanga kabone nubwo waba umukunda by’imbere cyane.

Ni kenshi wowe musore ubona umukobwa uteye neza, kandi ufite ubwiza bugaragarira amaso ukaba uramukunzi ukamusaba ko yaguha umwanya mukazasohokana akabikwemerera, Iyo mugezeyo mugafata akanya ko kuganira abenshi muri mwe murirekura cyane ko muba munashaka gutsindira umutima w’umukobwa maze ibibazo byose umukobwa abajije mukabisubiza nta nkomyi, Gusa burya si byiza.

Hari amabanga umukobwa adakwiye guhita amenya mu gihe ukiri kumutereta kuko ashobora no kubikoresha akwanga mu gihe urukundo ruguhumye amaso, Aya ni amwe mu mabanga udawiye kubwira umukobwa mutarakundana ngo munamarane igihe:

1.Umuryango wawe: Kirazira ubundi ko umukobwa ukiri gutereta umumenera amabanga y’umuryango wawe yose, Kuko ntakindi muba mupfana ako kanya cyatuma amenya nk’ibyo bitamureba, Kuko abakobwa bamwe na bamwe bakunda ubutunzi iyo umubwiye byose byerekeye umuryango wawe hari ubwo gahunda mwari murimo ihita irangirira aho.

Couple dating and flirting while taking a conversation and looking each other in a restaurant

2.Abakobwa bose mwakundanye cg mwaryamaye: Iki kibazo nacyo ubundi si ingenzi rwose kuyiganiraho n’umukobwa mukimenyana ataraba umukunzi wawe, Kuko naryo ni ibanga rikomeye kandi rishobora kukwambika isura itandukanye niyo wari wambaye imbere ye, Bityo n’igihe mugiye mu rukundo akaba ashobora guhora agucyeka kumuca inyuma.

3. Uko umuryango wawe umufata: Hari igihe ushobora rerono gukunda umukobwa wo hafi y’Iwanyu, Bityo umuryango wawe ukaba umuzi bihagije, Birashoboka ko baba batamukunze nyamara wowe ukumva udafite kugendera ku babyeyi bawe uzakomeza kumukunda, Aha sibyiza ko niba ukiri kumutereta wakisanga wamubwiye iri banga kabone nubwo wowe waba ufite ubundi buryo bwo kubana nawe imiryango itabijemo, Ariko ibuka ko amahoro yo mu mutima we ahita abura ubimubwiye bityo bikaba byamuca intege zo kukwemerera ko mwajya mu rukundo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!