Ntibisanzwe: Umugore wo muri Afurika y’Epfo w’imyaka 37 yibarutse abana 10 icyarimwe

Nyuma y’uwitwa Halima Cisse wabyaye abana icyenda muri Maroc muri Gicurasi, Muri Afurika y’Epfo haravugwa inkuru y’umugore wibarutse abana 10 inshuro imwe, aca agahigo ko kubyara abana benshi icyarimwe mu mateka y’isi .

Iyi ni inkuru ikomeje kwamamara mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo ko uwitwa Gosiame Thamara Sithole w’imyaka 37, yabyaye abazwe ariko akibaruka abahungu barindwi n’abakobwa batatu, Ibyatumye ahita ashyirwa mu gitabo Guinness de Record gisanzwe cyandikwamo abantu bakoze amateka adasanzwe ku isi. Imwe muri Raporo zakozwe kuri uyu muryango yerekana ko Sithole n’umugabo we Teboho Tsotetsi bari bategereje abana umunani ariko bigaragara ko impinja ebyiri abaganga batigeze bazibona ubwo bamusuzumaga mbere kuko ngo zari mu muyoboro utari wo. Teboho Tsotetsi yatangarije itagazamakuru uko ya yatangajwe n’ibyamubayeho Ati: “Natangajwe no gutwita kwanjye. Mu ntangiriro byari bikomeye, Narwaye, birangora, birankomerera ariko ubu namaze kumenyera, sinkirimo kumva uburibwe, n’ubwo bitoroshye. Ubu ndasaba Imana ngo imfashe kurokora abana banjye bose uko ari bazima.” Tsotetsi aganira n’ibinyamakuru byo muri Pretoria, yavuze ko Sithole kuba yibarutse ari iby’umunezero ku muryango. Avuga ko mu byumweru 29 yatwise byari ibisanzwe ndetse ko nta bitaro na bimwe byigeze bimukurikirana cyangwa ngo ajye kwa muganga.

BBC ivuga ko Sithole ubusanzwe afite impanga z’imyaka itandatu, Muri Gicurasi, Halima Cisse wabyaye abana icyenda muri Maroc muri Gicurasi, na we yahigitse umunyamerika, Nadya Suleman, wabyaye abana umunani mu 2009, Raporo zerekana ko ibindi byabaye ku bandi babiri batandukanye bakibaruka abana benshi icyarimwe byaherukaga mu myaka ya 1970, ariko nyuma y’iminsi mike bose baza gupfa.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!