Perezida Museveni yakoze impnduka muri Guverinoma, ashyiraho Minisitiri w’Intebe w’umugore.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yakoze mpinduka muri Guverinoma, ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya Robinah Nabbanja asimbuye Dr Ruhakana Rugunda wari umaze imyaka irindwi kuri uwo mwanya.

Miisitiri Nabbaja agiye ku buyobozi asimbuye Rugunda, Nyuma yuko yari anasanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima , Umwanya yagiyeho guhera mu mwaka wa 2019 ndetse n’umudepite uhagarariye agace ka Kakumiro, Ndetse byumwihariko akaba ariwe mugore wa mbere ubaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda kuva yabona ubwigenge muri 1962. Nyuma yo gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, Rugunda yagizwe intumwa idasanzwe mu biro bya Perezida.

Dore Izidi mpinduka zabaye muri Guverinoma nshya ya Museveni:

Sam Kuteesa wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yasimbujwe Jeje Odong wari Minisitiri w’umutekano, Uyu Odong yari mu itsinda ry’intumwa za Uganda zaje mu Rwanda muri Gashyantare 2020, mu nama ya gatatu yahuje komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda, yari igamije gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Jessica Alupo yagizwe Visi Perezida wa Uganda asimbuye Edward Ssekandi wari umaze imyaka 10 kuri uwo mwanya, Gen Muhoozi David wari Umugaba Mukuru w’Ingabo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutekano mu gihe Rebbeca Kadaga wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Asimbuye Kirunda Kivejinja witabye Imana mu mpera z’umwaka ushize, Museveni yakoze impinduka muri Guverinoma y’abantu 50 nyuma y’ukwezi kumwe arahiriye kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu. Uyu musaza w’imyaka 76, amaze imyaka 35 ayobora Uganda. Manda aheruka gutsindira ntiyavuzweho rumwe kuko yabonetse mu matora yaranzwe n’imvururu no kwibasira abatavuga rumwe na we.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!