Gasabo: Umusore ukiri muto yiyambuye ubuzima nyuma yo gushwana n’umukunzi we

Umusore w’imyaka 25 witwa Simbikangwa Jean Damascène wari ucumbitse mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, yiyahuye akoresheje umugozi nyuma y’uko urukundo rwe n’umukunzi we ruziyemo agatotsi ntibakomeze gukundana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore uvuka mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021 nyuma y’uko umurambo we ugaragaye uri mu kagozi aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Kabuhunde, Ababonye Simbikangwa bemeza ko mbere yo kwiyahura yabanje kwandika ibaruwa igaragaza ko agiye kwiyahura kubera ibibazo afitanye n’umukunzi we, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, yavuze ko aribyo koko uyu musore yiyahuye,

Yagize ati “Ni umusore w’imyaka 25 wiyahuye ariko mu kwiyahura kwe yasize yanditse amabaruwa avuga ko abitewe n’umukobwa bakundanaga“, Kugeza ubu Umurambo wa nyakwigendera Simbikangwa wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!