Wa mugabo wakubise urushyi Perezida Macron yakatiwe gufungwa amezi 4

Umugabo witwa Damien Tarel w’imyaka 28 yakatiwe n’inkiko igifungo cy’amezi 4, Nyuma yo gukora ibitarakorwa n’undi wese ubwo yakubitaga urushyi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Uyu mugabo yatangaje mu rukiko, ko impamvu yakubise Macron urushyi ari umujinya yatewe n’ubuyobozi bwe, kuko ngo politiki ye yatumye u Bufaransa busubira inyuma, Damien Tarel yakubise Perezida Macron ubwo yaganiraga n’ikivunge cy’abaturage mu gace ka Drôme gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa, tariki 8 Kamena 2021.

Mu magambo Damien Tarel yitangarije mu rukiko yagize Ati“Ndatekereza ko Macron ari we watumye igihugu cyanjye kimungwa. Ndababwiza ukuri ko iyo ndamuka nshoje intambara kuri Macron ku manywa y’ihangu nawe yari kunsubiza tukarwana” Yakomeje avuga ko mbere y’uko Macron agera mu gace yari arimo, we na bagenzi be bari bamaze iminsi bategura kuzamutera amagi cyangwa ‘Ice cream’ igihe cyose bazamubonera, ariko avuga ko kumukubita urushyi atari ibintu yari yateguye.

Urukiko rwamukatiye igifungo cy’amezi 18 ariko akazamara amezi ane muri gereza, andi 14 agasubikwa, Kugeza ubu Perezida Macron cyangwa ibiro bye ntacyo biratangaza kuri iki cyemezo cy’Urukiko, gusa mbere Macron yari yavuze ko ibyo yakorewe atari ibintu bikwiriye gufatwa nk’ibyoroheje.

Tarel yakoze icyaha cyo gukubita umuyobozi, icyaha ubusanzwe gihanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga angana na 54,780 $, Tarel yabwiye abapolisi bamukozeho iperereza ko yari afitanye isano n’umutwe witwa “Mouvement des gilets jaunes” wakoze ibikorwa byo kwigaragambya ku butegetsi bwa Macron kubera ibibazo bifitanye isano n’ubukungu, Polisi yavuze ko uyu mugabo nta mutwe w’iterabwoba yabagamo cyangwa se umutwe wa politiki runaka, ko ahubwo yari umugabo usanzwe udafite n’akazi.

Uyu mugabo yafunganywe n’undi wafashe aya mashusho witwa Arthur C batuye mu gace kamwe ka Saint-Vallier. Mu rugo rwe polisi yahasanzwe igitabo cyanditswe na Adolf Hitler cyavugaga ku rugamba rwe, igitabo kirimo amagambo yuje urwango yari afitiye abayahudi, Mu rugo rwe kandi basanzemo intwaro ndetse n’idarapo ritukura ririmo ikirango cy’inyundo na nanjoro, akaba ari icyemetso cy’ishyaka ry’aba-communiste.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!