Gsb Yakoze ibaruwa y’amashimwe kuri buri wese wamufashije mu rugendo rwa muzika, Mu ndirimbo nshya “Abanjye Ndabazi”

Umuraperi Gsb yakoze indirimbo igizwe n’ibaruwa y’amashimwe ari ku mutima we ku Bantu bose bamufashije kuva yatangira umuziki kugeza aho ageze uyu munsi wa none.

Ni indirimbo nziza imara iminota ine yose n’amasegonda agaruka cyane ku bihe bitari byoroshye ubwo yatangiraga urugendo rwe rwa muzika, Ariko yibanda cyane ku gushimira intwari ze yise ‘Abanjye’ akongeraho ko abazi arinaryo zina ry’iyi ndirimbo ‘Abanjye Ndabazi’ Gsb ashimira cyane abanyamakuru, Aba Dj ndetse n’aba Promoters bose bamweretse urukundo mu gihe byari bigoye ko yakwigaragaza nk’umuhanzi.

Uyu muraperi umaze kugira imbaga y’abantu bamukunda bitewe n’imirongo yumvikana mu ndirimbo ze zirimo ‘Akarwa, Ibisekuru, Giti Mujisho yafatanyije na Gisa cy’Inganzo, Amacenga ndetse n’izindi aherutse gutangiza umushinga ukomeye wo kumenyekanisha injyana ya Hip Hop yise “TELL EM Show”, Iyi ndirimbo ‘Abanjye Ndabazi’ yakozwe na Nexus Pro muri Studio ya Good Kind Records, Yumvikana inyikirizo igira iti “Nubwo mba nisekera, Abanjye Ndabazi, kuri Street Abanjye Ndabazi, mu bitendo Abanjye Ndabazi”

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukwakira 2021 ahagana mu ma saa saba 13:00Pm, Nyuma yuko yagombaga kujya hanze mu cyumweru gishize ariko bigasubikwa, Kubera Nexus Pro wakoze iyi ndirimbo yari yagize ibyago byo gupfusha umubyeyi. Yasohokeye kuri Channel ya Youtube ya Gsb Rwanda, ndetse no kuri Radio zitandukanye za hano mu Rwanda.

Umuraperi Gsb Kiloz Yasohoye Indirimbo igizwe n’Ibaruwa y’Amashimwe

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Gsb yatangaje ikimuri ku mutima ndetse n’uko yiyumva nyuma yo gusohora iyi ndirimbo Yagize Ati “Nyuma yo gukora iyi ndirimbo ndumva mbohotse muri njye ubera ko ari Message yanjemo bintunguye, Nifuza kuyitanga none ndabisoje” Yakomeje agira ati “Abakunzi banjye ndabakunda kandi nyine nkukoindirimbo ibivuga “Abanjye Ndabazi” buriya buri umwe umba hafi ndamushimira kandi ndamuzirkana, Ni ab’abagaciro kandi nabo ntaravuga nzabavuga, mfite byinshi nkibahishiye.

KANDA HANO UREBE IYI NDIRIMBO NSHYA YA GSB YISE “ABANJYE NDABAZI”

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!