Nyuma yo guhamwa n’ibyaha, Abakunzi ba R. Kelly nibwo bari kumwereka urukundo mu buryo budasanzwe.

Abakunzi b’icyamamare Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly bari kumwereka urukundo bagura indirimbo ze cyane, Nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gusambanya abagore ndetse n’abahungu barimo abataragira imyaka y’ubukure.

Kuwa 27 Nzeri 2021, ubwo uyu muririmbyi yahamwaga ku mugaragaro n’ibi byaha byose, ngo nibwo icyigero cyo kugura indirimbo za R. Kelly cyatangiye gutumbagira cyane nkuko Rolling Stone, Ivuga ko gucaranga indirimbo za R. Kelly muri icyo gihe byavuye ku kigero cya Miliyoni 11.2 bikagera kuri 13.4, Mu gihe kugura album ze byazamutse bikagera kuri 517%. Indirimbo ze ziri mu buryo bw’amajwi zumvishwe ku mbuga zitandukanye ku ijanisha rya 22% ndetse no gucuranga amashusho y’indirimbo ze byiyongeraho 23% ugereranyije n’icyumweru cyabanjirije icyo yahamijwemo ibyaha.

Nubwo bwose Umuririmbyi R. Kelly yahamwe n’ibyaha ndetse izina rye rigaseba ntibyakuyeho ko ari umuhanzi ukunzwe cyane ndetse akaba agishitura benshi, Urubuga rwa Youtube nirwo rwonyine rwahisemo gusiba shene za za R.Kelly zanyuzwagaho indirimbo ze. Reuters yatangaje ko uru rubuga rwatangaje ko rwakuyeho indirimbo z’uyu muhanzi waciye ibintu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhohotera abiganjemo abagore.

Mu mpera za Nzeri, R. Kelly wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n’urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye abagore barimo abatarageza ku myaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Uyu muhanzi yashinjwaga ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, kwambukiranya leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi. Aba bantu banyuze imbere y’abacamanza bamushinja. Muri abo bamushinjaga barimo abagore icyenda ndetse n’abasore babiri. Nubwo R. Kelly yari afite abamushinjura bigaragara ko ntacyo byatanze. Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko muri Gicurasi 2022, ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!