The Ben yambitse impeta umukunzi we Pamella amusaba kuzamubera umufasha.

Nyuma y’iminsi iryoshye y’urukundo basangiye bombi Mugisha Benjamins uzwi nka The Ben na Pamella Uwicyeza, babyeretse buri wese ndetse biyemeza kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Ni nyuma yuko amatsiko yari menshi ku bakunzi b’umuhanzi The Ben bibaza aho umubano we na Pamella watangiye kuvugwa mu mwaka wa 2019 waba ugana, Maze The Ben abasubiza kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, Mu gikorwa cyizwi nko gutera Ivi bikorwa umusore yambika impeta umukunzi we ndetse akamusaba ko yazamubera umutambikanyi nkuko bivugwa mu rurimi rw’ikirundi. Ni igikorwa cyakorewe mu bwato bwiza mu kirwa cya Maldives bamazemo iminsi mu karuhuko.

Amashusho ya Pamella yishimiye impeta yambitswe na The Ben yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga za Instagram na Twitter, Uyu mukunzi wa The Ben, Pamella akaba ari umwe mu bakobwa bagaragaye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019.

Kugeza ubu hategerejwe ko aba bombi bazakurikizaho gutangaza umunsi bazakoreraho ubukwe nk’indi ntambwe ikomeye, Nyuma y’iyo bamaze gutera, Dore ko hari n’amakuru avuga ko mu karuhuko bari bagiyemo harimo na gahunda yo kunoza ibijyanye n’ubukwe bwabo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!