Umuraperi Kanye west yahinduye iri zina yakoreshaga yiyita ‘Ye’

Umuraperi w’umunyamerika w’icyamamare mu njyana ya Hip hop yahinduye izina rye ryari rizwi rya “Kanye West” yiyita “Ye” nyuma yuko abisabiye uburenganzira mu rukiko.

Uyu muraperi w’imyaka 44 y’amavuko hari hashize iminsi atanze icyi cyifuzo mu rukiko rukuru rwa Los Angeles muri leta zunze ubumwe za Amerika cyo guhindura izina kubera impamvu ze bwite atashatse gutangaza ndetse ubu akaba yaje kubyemererwa mu buryo bw’Ategeko kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021.

Kanye West ubu usigaye yitwa ‘Ye’, mu mwaka wa 2018 yari yaramaze gukoresha iryo zina nk’agahimbano, ndetse anarishyira kuri album aheruka gushyira hanze iriho indirimbo zamamaye cyane nka Gold Digger na Stronger. Nyuma yogusohora iyi Album, Uyu muraperi yahise atangariza ku rukuta rwe rwa Twitter ko atakitwa ‘Kanye West’ k’ibisanzwe ahubwo ko ubu yitwa ‘Ye’ nubwo kuri Instagram no ku rubuga rwa murandasi rwe, kugeza mu masaha ya mu gitondo byari bikiriho amazina asanzwe.

Umuraperi Kanye West Ubu ari kwitwa “Ye” Izina rishya ryemewe mu Mategeko.

Amakuru avuga ko iri zina ‘Ye’ yiyise rishobora kuba ryavuye kuri Kanye yahinnye ndetse ngo rikaba rinafite igisobanuro mu by’iyobokamana kuri we, Kuko ngo asanga ari naryo jambo rigaruka kenshi cyane muri bibiriya, rifite igisobanuro kivuga ‘Wowe’

Umuraperi Kanye West Ubu ari kwitwa “Ye” Izina rishya ryemewe mu Mategeko.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!