Niyorick yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ntujya untenguha” yatangiriyeho yinjira mu muziki wa Gospel.

Umuhanzi Niyonsenga Eric ukoresha amazina ya Niyorick mu muziki nyarwanda byumwihariko mu muziki wo guhimbaza Imana yinjiyemo, yamaze gushyira hanze amashusho meza y’indirimbo ya mbere ihimbaza Imana yakoze yise “Ntujya Untenguha” Uyu musore uvuga ko yahisemo kwinjira mu muziki wo guhimbaza Imana, nyuma yo gusanga hari byinshi yamukoreye bimuha impamvu zo kuyishima, Yamuritse amashusho y’indirimbo ye yuzuyemo amashimwe akora ku mutima yise “Ntujya Untenguha” amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na M-VAVA GZ ndetse kugeza ubu akaba aboneka ku rukuta rwe rwa Youtube ndetse no nsakazamashusho {Televisiziyo} zitandukanye za hano mu Rwanda.…

Read More

Papa Francis yizeza abahakanamana ko atari gombwa kwizera Imana ngo ujye mw'ijuru

Papa Francis yandikiye ibaruwa ndende kandi ifunguye ku washinze ikinyamakuru La Repubblica, Eugenio Scalfari, avuga ko abatizera bazababarirwa n’Imana nibakurikiza umutimanama wabo. Asubiza urutonde rwibibazo byasohotse mu mpapuro na Bwana Scalfari, utari Umugatolika w’Abaroma, Francis yaranditse ati: “Urambajije niba Imana y’abakristu ibabarira abatizera kandi badashaka kwizera. Ntangira mvuga – kandi iki nikintu cyibanze – ko imbabazi zImana zitagira imipaka niba ugiye kuri yo (Imana) ufite umutima utaryarya kandi wuzuye iguha imbabazi. Ikibazo kubatemera Imana nukumvira umutimanama wabo. “Icyaha, ndetse no ku badafite kwizera, kibaho iyo abantu batumviye umutimanama wabo.”Robert Mickens,…

Read More

Nemera ko imperuka ari urupfu rw'umuntu cyangwa se iherezo ry'ubuzima bwe kw'Isi "Evelyne Uwera" umuhanzi nyarwanda muri Gospel

Umuhanzi nyarwanda Evelyne Uwera, Uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana afite uko abona ibi bihe bikomeye byugarije U Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange. Yitwa Evelyne Uwera umuhanzi nyarwanda uvuka mu karere ka Kayonza, watangiye umurimo wo kuririmba no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2018, Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo zitandukanye zakoze ku mitima ya benshi, zirimo “Reka Nkushime, “Kuba Ndiho”, I sing, Uri Uwera” ndetse ‘Izindi nyinshi. Evelyne Uwera yahisemo gukora umurimo wo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Nyuma yo gukurira mu umuryango usenga agatozwa kubaha nfetse no gukunda Imana, ndetse…

Read More

Mu mashusho meza yakozwe na Eliel Sando, Tonzi yongeye gushyira hanze indirimbo nshya.

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Humura” yakunzwe cyane wari umaze igihe kingana n’amezi 3, Atumvikana muri Muzika yongeye gusubira mu bikorwa bye bya Muzika ashyira hanze indirimbo nshya. Tonzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa “Uragorora” yakozwe na Producer David ukorera muri Future Record, “Dereva”, Nayo yakozwe na David, Amashusho agakorwa n’uwitwa Julien Bmjizzo. “Hejuru ya byose” indirimbo nshya Tonzi irimo amagambo yumvikanisha akanahamya ububasha n’ubushobozi bw’Imana, Aho agira Ati “Hejuru y’ibyo twibaza tudafitiye ibisubizo, Aho ubwenge ubuhangange n’imbaraga birangirira, Nibyo twibwira ko twashoboye turasanga twarabishobojwe…

Read More

Gospel: Bobo Sylvestre yatuganirije ku rugendo rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.

Bobo Sylvestre umaze imyaka 20 muri muzika  yo kuryamya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, yatuganirije byinshi cyane ndetse  yanatubwiye nuko yinjiye muri muzika aririmba ku giti cye akaba amaze gukora indirimbo zigera kuri 3. Kigalisource.rw yaganiriye na Bobo Sylvestre maze atangira atubwira uko yatangiye iyi muzika ye, aho yagize ati:”Amazina yange nitwa Murwanashyaka Sylvestre ayu buhanzi nitwa Bobo Sylvestre,navukiye mu karere ka Huye , natangiye kuririmba mu mwaka wa 2000 muri korali I Butare nyuma naje kujya muma worship team atandukanye, byumvikane ko maze imyaka 2020 ndirimba”. Yakomeje agira…

Read More