Mu gace kamwe muri Ethiopia, abasore b’ingimbi bagira umuhango wo gusimbuka ibimasa kugirango bagaragaze ko bamaze kuba abagabo bo kurongora.

Nkuko hirya no hino mu bihugu bya Afurika bagira imico n’imigenzo yabo yihariye, ni nako mu gihugu cya Ethiopia hari agace kamwe gafite imigenzo idasanzwe ndetse itangaje. Aka gace gatuyemo ubwoko bwitwa “Hamar Tribe” bagira imigenzo yabo badasangiye n’abandi bitewe n’urukundo ndetse n’icyubahiro baha inka zabo bahoze borora kuva na cyera, Iyi migenzo iba mu minsi itatu, aho buri musore ugeze mu gihe cy’ingimbi yitegura gushinga aba agomba kugaragaza ko yiteguye kuba umugabo agasimbuka ibimasa by’amaboko biba byarakuze bitirondereza, Buri musore aba ategetswe gusimbuka ibimasa bigera kuri 15 bigabanyije mu…

Read More

Byinshi utazi ku nyamanswa zizwi nk’inzovu, n’amwe mu mabanga yazo.

Inzovu ni inyamaswa nini cyane kandi zifite ubwonko bwibuka cyane kandi ziba mu miryango ikundana cyane, izi nyamanswa zabayeho cyera hose mu binyejana bya cyera. Ese izi nyamanswa zibaho zite? Hashingiwe ku ibisekuru bya kera by’inzovu biragaragara ko zari zinyanyagiye ku migabane yose y’isi uretse Australia na Antractique, Nyamara nubwo zahoze ari nyinshi muri iki gihe zisigaye ku migabane ibiri gusa, ya Afuruka ndetse na Aziya, Zikunda kuba  mu bishanga ahari ibyatsi birebire, mu mashyamba, mu butayu ndetse no mu misozi. Turebere hamwe ubuzima n’imibereho y’inzovu zo muri Afurika: Ku nzovu ziba…

Read More

Ubutumwa perezida Kagame, yageneye Arsenal yegukanye igikombe cya 16 cya Community Shield.

Perezida w’U Rwanda Paul Kagame yashimiye cyane Ikipe ya Arsenal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Community Shield itsinze Liverpool ku mukino wa nyuma kuri penaliti 5-4. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Wembley kuri uyu wa 29 Kanama 2020, ibifashijwemo na kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang, Ikipe ya Arsenal FC iki ni igikombe cya 16 yegukanye, Igitego kimwe rukumbi cya Liverpool cyatsinzwe na Takumi Minamino,Penaliti yasezereye ikipe ya Liverpool yahushijwe n’uwitwa Rhian Brewster. Ubusanzwe igikombe cya Community Shield gikinirwa n’amakipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye…

Read More

Ibifashijwemo na Neymar, Paris Saint-Germain yegukanye Igikombe cy’u Bufaransa.

Mu mukino wabereye kuri Stade de France yari ihuriwemo abafana batarenze 5000 ku wa Gatanu, Ukaba ari nawo wari umukino wa mbere w’irushanwa ubereye ku butaka bw’u Bufaransa kuva Shampiyona n’andi marushanwa bisubitswe muri kubera icyorezo cya Coronavirus. Ikipe ya Paris Saint–Germain niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15, ku bufatanye bwiza bwa Angel Di Maria na Kylian Mbappé, Ndetse ku umupira ukaza kwisangira Neymar Junior aho yari ari maze atazuyaje ku ishoti rikomeye na ahita awohereza mu nshundura, Ikipe ya St. Etienne yakomeje kugerageza ibishoboka byose harimo no kwataka…

Read More

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, byatangiriye muri Afurika

Hari byinshi mu bikorwa byateje imbere ubuzima bw’ikiremwamuntu byavumburiwe ndetse bigatangirira ku mugabane wa Afurika mbere yuko bigera ahandi hose kw’Isi, Ibi bikorwa birimo ibishingiye ku buhinzi ku bumenyi ndetse n’ibindi by’ingenzi birimo ibi bikurikira: 1.Ikawa : Igihingwa cya Kawa ni bumwe mu butunzi bwa Afurika ku kigero cyo hejuru byumwihariko mu bihugu birimo n’U Rwanda, Ikawa ifite akamaro gahambaye cyane byumwihariko ku bihugu nka Amerika, ubutaliyani n’ibindi, Igihingwa cya Kawa cyavumbuwe n’umworozi w’ihene wo muri Ethipia witwa Kaldi, Ikawa yaje gukwirakwizwa mu bihugu by’abarabu, Ndetse kugeza ubu ikawa ikaba…

Read More

Menya amateka n’ubuzima bwa Perezida Donald Trump

Donald John Trump yatorewe kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za America wa 45, akaza azajya ku butegetsi kuri 20/01/2017 asimbuye Barack Hussein Obama. Ubuzima bwe n’amashuri yize Donald John Trump yavutse mu 1946, avukira ahitwa Queens, muri New York. Trump yavutse ari umwana wa kane (4) mu mbyaro eshanu (5) za se na nyina. Se yitwaga Frederick C. naho nyina akitwa Mary MacLeod Trump. Se yari umwubatsi akaba n’umuntu ushaka kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cye muri rusange. Se yari inzobere mu bijyanye no kubaka amazu kandi amazu…

Read More

Dr John Pombe Magufuli yashyize ibuye ry’ifatizo ahari gukorwa inzira ya Gari ya Moshi yo mu butaka.

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yashyize ibuye ry’ifatizo ahari gukorwa inzira ya Gari ya Moshi yo mu butaka (SGR/Standard Gauge Railway) izahuza icyambu cya Dar es-Salaam n’ibihugu bituranyi by’iki guhugu birimo u Rwanda, Uganda, Burundi na DRC. Perezida Magufuli avuga ko benshi batemeraga iby’uyu mushinga Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga w’inzira yo mu butaka izaturuka ahitwa Rudewa ikagera ahitwa Kilosa, ifite ibilometero 24, ukazatwara Miliyari 14,2 USD. Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka iyi nzira, kikaba kigeze kuri 82% kikaba cyarahaye akazi abantu 13 000. Perezida John Pombe Magufuli ubwo…

Read More

Ese amafaranga twifashisha mu buzima bwa buri munsi akorerwa he?

Mu bihe bishize, leta ya Liberia yatangaje ko yatakaje miliyoni 104 z’amadolari y’Amerika. Ayo madolari ntiyabuze kubera ko wenda yashowe nabi mu mushinga runaka cyangwa kubera ko habayeho uburiganya mu ibaruramari. Ahubwo uwo murundo w’inoti wagize utya urabura! Izo noti zari zatumijwe na banki nkuru ya Liberia, mu mashini zikora amafaranga zo mu mahanga, nuko aza kuburirwa irengero nyuma yo kwinjizwa mu gihugu cya Liberia anyujijwe ku cyambu cy’ingenzi cy’iki gihugu no ku kibuga cy’indege. Byatumye habaho kwibaza niba dukwiye kwita cyane ku hantu amafaranga twifashisha akorerwa. Ibihugu bimwe na…

Read More

Benjamin Zephaniah yavuze ko umuziki wa Bob Marley wavuye ku kirwa gito cyo muri Caraïbes

Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Reggae Bob Marley yaraye ahawe icyubahiro n’ikigo English Heritage ku nzu yabayemo y’i London mu Bwongereza ubwo yari amaze gufata amajwi y’umuzingo w’indirimbo ze wa Exodus. Icyapa cy’ubururu kigaragaza aho Marley yabaye n’itsinda ry’abaririmbyi rye rya Wailers mu mwaka wa 1977 cyashyizwe ku muhanda wa 42 Oakley Street, mu gace k’ahitwa Chelsea. Bibaye nyuma y’igikorwa cyo gutahura ahandi hantu hagiye haturwa n’abakomeye bo mu bwoko bwa ba nyamucye. Umuzingo w’indirimbo wa Exodus wa Marley n’itsinda ry’abaririmbyi rye rya Wailers urimo indirimbo zakunzwe nka Jamming, Three Little…

Read More

Dore ibintu 5 by’ingenzi byafasha ubucuruzi bwawe muri ibi bihe by’icyorezo cya Koronavirusi

Nkuko yabitangarije mu kinyamakuru entrepreurs.com Desmond Lim washinze ihuriro Workstream ryo muri Amerika rireba uko ibigo byubahiriza amasezerano y’amasaha abakozi bakora akaba n’umuyobozi waryo. Atanga ibitekerezo bikubiye mu ntambwe 5 ushobora kugenderaho zikagufasha gukomeza gusigasira business yawe mu bihe by’ibyorezo.Kubera iki cyorezo byatumye bamwe batekereza ibindi bakora. Uruganda rwo muri Amerika rukora imodoka rwahise ruhindura ibyo rukora kuko rwabonaga muri iyi minsi ruhita rukora udupfukamunwa tugera kuri miliyoni 2.4. Naho uruganda rwo mubwongereza Dyson rukora Ibijyanye n’ikoranabuhanga rwo rwahise rukora imashini zifasha abantu guhumeka neza mugihe umunyamideri w’umufaransa Louis Vuitton…

Read More