Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri bashya bagera kuri 6

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa yakiriye indahiro z’abasenateri batandatu bashya, barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode. Abasenateri basyizweho basimbuye abandi Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo. bashyizwe mu myanya nyuma y’umwaka umwe abandi basenateri batangiye manda, Abasenateri bashyizweho bari bafite imirimo itandukanye bari bashnzwe bahinduriwe maze bakarahirira kuba bamwe mu bagize Sena y’u Rwanda…

Read More

Gsb Kiloz yahurije izindi mbaraga muri Hip hop mu ndirimbo ye yasubiwemo “Akarwa Remix” yakunzwe n’abatari bake.

Indirimbo “Akarwa” y’umuraperi Gsb Kiloz benshi bakunze kubera ubutumwa bukubiyemo yasubiwemo ndetse yongerwamo ubutumwa bw’abaraperi bashya ariko bakomeye mu jyana ya Hip hop hano mu Rwanda. Ni mu gihe uruhando rwa Hiphop Hano mu Rwanda rusa n’urushyushye cyane ndetse abaraperi bose basa n’abakangutse cyane bitewe n’umurindi w’abaraperi bakizamuka ndetse n’umurinda w’izindi njyana zari zikomeje gusa nizitsikamira iyi njyana cyane, Ibi byose byatumye benshi mu baraperi bakomeye ndetse batangiye umuziki mu myaka ya mbere bakanguka bakongera kwigaragaza ari nako bafatanya na barumuna babo, Gsb yahisemo gusubiramo indirimbo ye “Akarwa” ahurijemo abandi…

Read More

Ibisigisi n’ihungabana bya Ndanda nk’umukinnyi wa ruhago yasigiwe n’urukundo rwe na Anita Pendo.

Nizeyimana Aphonse wamenyekanye nka Ndanda muri ruhago ya hano mu Rwanda ndetse akanakanyuzaho mu itangazamakuru kubera ibihe by’urukundo yagiranye n’umunyamakurukazi Anita Pendo, yahishuye byinshi abantu batazi ko yahuye nabyo bitewe niyo nkuru y’urukundo rwabo. Gukundana no gutandukana kwaba bombi kwabaye inkuru zishyushye mu itangazamakuru, Ndetse abantu benshi bashinja Ndanda gutesha umwanya Anita Pendo, Nyuma yuko aba bombi bisanze mu rukundo ndetse bigatangira kugera hanze cyane mu mwaka wa 2016 nubwo ibyarwo bitaje kuba ihirwe bityo bikaza kurangira Ndanda na Anitha batandukanye ahagana mu mwaka wa 2018, Uru rukundo ariko nubwo…

Read More

Umuraperi Bushali ashobora kugezwa ku kirwa cya Iwawa mu mpera z’uku kwezi.

Umuraperi Hagenimana Jean paul ukoresha amazina ya Bushali mu njyana ya Hiphop hano mu Rwanda, yamaze gushyirwa ku rutonde rw’urubyiruko rugomba kujyanwa mu kigo ngororamuco giherereye ku kirwa cya Iwawa nyuma yo gufatwa kenshi akoresha ibiyobyabwenge. Bushali wamenyekanye mu ndirimbo nka “Ni tuebwe, Agasima,Tsikizo, Tabati n’izindi nyinshi, si ubwa mbere akurikiranwaho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko no mu mpera z’umwaka wa 2019, Uyu muhanzi we na mugenzi we uzwi nka Slim drip ndetse n’abakobwa bari kumwe batawe muri yombi ndetse nyuma yo kwitaba urukiko bakaza kurekurwa nyuma y’amezi make, Bushali yongeye gufatwa…

Read More

Edouard Bamporiki yaburiye Bruce Melody ko ashobora kwimaraho abafana mu gihe yaba akomeje kuririmba ibihangano byigisha urubyiruko ubusambanyi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, yibukije ndetse anagira inama umuhanzi Bruce Melodie nk’umuhanzi ko umuziki ari gukora muri iyi minsi ushobora kumuha umusaruro atiteze kuva yatangira umuziki. Ni nyuma yuko uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B hano mu Rwanda akomeje gusyirwa mu majwi nk’umwe mu bahanzi bakomeje gusohora ibihangano byigisha urubyiruko ubusambanyi, Indirimbo za Bruce Melody zishinjwa kwigisha ubusambanyi zirimo “Ntiza yafatanyije na Mr Kagame, Ubushyuhe yafatanyije na Dj Pius ndetse na Saa Moya yashyize hanze mbere ya Mahwi yafatanyije n’umuhanzikazi Meek Rowland, Edouard Bamporiki,…

Read More

Covid-19: Inama y’Abaminisitiri yahinduye amasaha yo kugerera mu ngom avanwa kuri saa moya isubizwa kuri saa tatu.

Inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane, yashyizeho ingamba nshya zo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, Ndetse zizanamo n’impunduka zitandukanye zirimo n’amasaha abaturage bagomba kugerera mu ngo zabo. Izi ngamba zije nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hashyizweho amabwiriza y’uko ingendo zibujijwe nyuma ya saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Amasaha ataravuzweho rumwe n’abaturage ndetse bamwe bakayivovotera cyane bavuga ko ataboroheye na busa, Aya mabwiriza akaba yari yashyizweho tariki ya 27 Kanama, Kugeza ubu amasaha y’ingendo yavanywe saa…

Read More

Alain Muku arakataje mu kuzamura impano nshya abinyujije muri Label ye “Boss Papa”

Nyuma yo kuzamura abahanzi nka Nsengiyumva Francois{Gisupusupu} ndetse na Clarisse Karasira, Alain Mukurarinda uzwi nka Boss Papa, izina yanitiriye Label ye, yongereye amaraso mashya muri iyi label agamije kuzamura impano zabo. Abahanzi barimo Nzamukurikiza Muhammed, {Kim’ Rugwe} na Gakemane Pacifique {Sagara Solozo} nibo bahawe amahirwe yo gufashwa mu bikorwa byabo bya muzika muri label ya Alain Muku “Boss Papa” binjiye mu muziki nk’itsinda basohora amashusho y’indirimbo yabo ya mbere bise “Zahara” bari mu maboko ya Alain Muku washinze Label yitwa “Boss Papa” nyuma yuko batangiye urugendo rw’umuziki mu mpera z’umwaka…

Read More

Perezida Kagame yagarutse ku makuru y’ibihuha yamuvuzweho, mu kiganiro yagiriye kuri televisiyo y’igihugu .

Mu kiganiro umukuru w’igihugu Paul Kagame yagiranye n’abanyarwanda kuri RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2020, yagarutse ku makuru y’ibihuha yamuvuzweho ku buzima bwe, Imbogamizi za coid-19 n’ibindi. Muri iki kiganiro Perezida Kagame yanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ubuzima bwe butifashe neza, agaragaza ko atari byiza kwifuriza abandi ibibi kuko ejo ari wowe bishobora kugeraho, Ni nyuma y’iminsi bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu mahanga, bakwirakwiza amakuru avuga ko Perezida w’u Rwanda arwaye ndetse ashobora kuba yaritabye Imana. Umukuru…

Read More

Covid-19: Umujyi wa Kigali washyizeho ibihano bishya, ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu rwego rwokurushaho guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 ndetse no kurushaho gukarishya ingamba zo kucyirwaya, umujyi wa Kigali watangaje ibihano bizajya bihabwa abantu bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus, Aho umuntu uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa azajya acibwa amande y’ibihumbi 10 Frw kandi agashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, akanahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda iki cyorezo. Nkuko byasohowe mu itangazo n’umujyi wa Kigali, ibihano byashyizweho bigena ibi bikurikiraka: –Mu gihe umuntu utambaye agapfukamunwa ari umwana uri hejuru y’imyaka ibiri, umubyeyi we cyangwa se undi…

Read More

Eliel Sando yahishuye ko umuziki nyarwanda bamwe bavuga ko utera imbere, we abona usubira inyuma mu buryo butagaragarira buri wese!

Niyonzima Eliel wamenyekanye cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda nk’umunyamakuru ndetse nk’umu producer utunganya amashusho y’indirimbo yashimangiye ko umuziki atari kubona iterambere ryawo nkuko benshi babibona ndetse anagaruka ku ruhare rwe mu muziki nyarwanda w’imyaka yatambutse. Eliel Sando yakoze byinshi bitandukanye mu ruganda rwa muzika nyarwanda birimo gufasha abahanzi bakizamuka kumenyekanisha ibihangano byabo ubwo yakoreraga igitangazamakuru kizwi nka inyarwanda.com ndetse no gukorera bamwe mu bahanzi bakomeye amashusho y’indirimbo zabo zagiye zikundwa cyane, Uyu mugabo ni umwe mu ba producers bakora amashusho wubatse izina cyane mu myaka ya za 2007…

Read More