Mu gace kamwe muri Ethiopia, abasore b’ingimbi bagira umuhango wo gusimbuka ibimasa kugirango bagaragaze ko bamaze kuba abagabo bo kurongora.

Nkuko hirya no hino mu bihugu bya Afurika bagira imico n’imigenzo yabo yihariye, ni nako mu gihugu cya Ethiopia hari agace kamwe gafite imigenzo idasanzwe ndetse itangaje. Aka gace gatuyemo ubwoko bwitwa “Hamar Tribe” bagira imigenzo yabo badasangiye n’abandi bitewe n’urukundo ndetse n’icyubahiro baha inka zabo bahoze borora kuva na cyera, Iyi migenzo iba mu minsi itatu, aho buri musore ugeze mu gihe cy’ingimbi yitegura gushinga aba agomba kugaragaza ko yiteguye kuba umugabo agasimbuka ibimasa by’amaboko biba byarakuze bitirondereza, Buri musore aba ategetswe gusimbuka ibimasa bigera kuri 15 bigabanyije mu…

Read More

Byinshi utazi ku nyamanswa zizwi nk’inzovu, n’amwe mu mabanga yazo.

Inzovu ni inyamaswa nini cyane kandi zifite ubwonko bwibuka cyane kandi ziba mu miryango ikundana cyane, izi nyamanswa zabayeho cyera hose mu binyejana bya cyera. Ese izi nyamanswa zibaho zite? Hashingiwe ku ibisekuru bya kera by’inzovu biragaragara ko zari zinyanyagiye ku migabane yose y’isi uretse Australia na Antractique, Nyamara nubwo zahoze ari nyinshi muri iki gihe zisigaye ku migabane ibiri gusa, ya Afuruka ndetse na Aziya, Zikunda kuba  mu bishanga ahari ibyatsi birebire, mu mashyamba, mu butayu ndetse no mu misozi. Turebere hamwe ubuzima n’imibereho y’inzovu zo muri Afurika: Ku nzovu ziba…

Read More

Impamvu zikomeye zituma buri muntu, aba agomba kwirinda gusinzira yasamye.

Abenshi muri twe tujya dusinzira twasamye ndetse byabaye nk’ingeso, Nubwo abenshi tutamenya ko byabayeho ahubwo tukabibwirwa na bagenzi bacu twararanye cyangwa batubonye, ariko icy’ingenzi ni ukumenya ko atari byiza bityo tukaba twabasha kubikumira cyangwa kubyitwararika. Gusinzira twasamye bigira ingaruka kandi zitari nziza, Nkuko tugiye kuzirebera hamwe hano kugirango nawe utari ubizi ubimenye wirinde hakiri kare, Aha tugiye kwifashisha inkuru y’umugore wo mu gihugu cy’uburusiya wagize winhiwe n’inzoka mu muhogo, Uyu mubyeyi w’imyaka 63 y’amavuko ubwo yati aryamye wenyine kuko nta mugabo agira ndetse abana be bakaba biga mu bwongereza, nyuma…

Read More

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, byatangiriye muri Afurika

Hari byinshi mu bikorwa byateje imbere ubuzima bw’ikiremwamuntu byavumburiwe ndetse bigatangirira ku mugabane wa Afurika mbere yuko bigera ahandi hose kw’Isi, Ibi bikorwa birimo ibishingiye ku buhinzi ku bumenyi ndetse n’ibindi by’ingenzi birimo ibi bikurikira: 1.Ikawa : Igihingwa cya Kawa ni bumwe mu butunzi bwa Afurika ku kigero cyo hejuru byumwihariko mu bihugu birimo n’U Rwanda, Ikawa ifite akamaro gahambaye cyane byumwihariko ku bihugu nka Amerika, ubutaliyani n’ibindi, Igihingwa cya Kawa cyavumbuwe n’umworozi w’ihene wo muri Ethipia witwa Kaldi, Ikawa yaje gukwirakwizwa mu bihugu by’abarabu, Ndetse kugeza ubu ikawa ikaba…

Read More

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu apfa mu gihe ari gutera akabariro.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko 95% bapfira muri icyi gikorwa ari ababa bagerageje guca inyuma abagore babo, Ni kenshi abantu bapfa bakora imibonano mpuzabitsina kubwo kutamenya uko bakwirinda ibyago byo gupfira muri iki gikorwa. Gupfa umuntu ari gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu bigenda bifata indi ntera ku buryo ku Isi abatari bacye bamaze kugwa muri iki gikorwa ariko kandi ubushakashatsi bukomeza kugaragaza ko abapfa bari bari bari gukora Imibonano mpuzabitsina 93% baba bari guca inyuma abo bashakanye. Impfu zigaragara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina zishobora kubaho kubw’umunsi wageze rimwe…

Read More

$35.000, niyo mafaranga yashyizweho na NASA, ku muntu uzabasha gushushanya igishushanyo mbonera cy’ubwiherero buzifashishwa ku kwezi.

NASA, Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibumenyi bwo mu isanzure cyashyizeho amafaranga $35000 angana na miliyoni zisaga 33 Frw nk’igihembo ku bantu bazafasha mu gukora igishushanyo mbonera cy’imiterere y’ubwiherero bushobora kwifashishwa n’abantu bazajya ku kwezi. Iki kigo gisanzwe gifite intego yo kohereza ku kwezi abahanga mu by’isanzure bitarenze umwaka wa 2024, kandi bazaba bakenera kujya mu bwiherero muri icyo gihe cyose bazamara mu bushakashatsi bwabo, Ni ibintu bisaba ubuhanga bitewe n’uko mu isanzure nta mbaraga zibayo zituma ikintu kiremeye kimanuka nk’uko bigenda ku Isi – kuko yo yifitemo imbaraga zikurura, ahubwo mu…

Read More

Ntibisanzwe: Ibibuye bigera kuri 5 bigiye kunyura hafi cyane y’umubumbe w’Isi dutuye.

Vuba cyane, mu gihe cy’Icyumweru kimwe ibibuye bitanu bishobora kunyura hafi y’Umugabane w’Isi dutuye nkuko byatangajwe n’Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere. Nyuma yuko ikindi kibuye cya kinini cyane cyo mu bwoko bwa Asteroid cyanyuze hagati y’uyu mubumbe dutuye n’ukwezi, mu matariki ya 5 Kamena, Ariko ntibimenyekane, Ahubwo bikamenyekana nyuma y’iminsi ibiri, Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bongeye gutangaza ko haba hari ibindi bibuye bigera kuri 5 byaba bigiye kunyura hafi cyane y’umugabane w’Isi dutuye, Ndetse kikaba aricyo kibuye kinini kuruta ibindi byose byanyuze hagati y’Ukwezi n’Isi uhereye mu mwaka wa 2011 kugeza…

Read More

Papa Francis yizeza abahakanamana ko atari gombwa kwizera Imana ngo ujye mw'ijuru

Papa Francis yandikiye ibaruwa ndende kandi ifunguye ku washinze ikinyamakuru La Repubblica, Eugenio Scalfari, avuga ko abatizera bazababarirwa n’Imana nibakurikiza umutimanama wabo. Asubiza urutonde rwibibazo byasohotse mu mpapuro na Bwana Scalfari, utari Umugatolika w’Abaroma, Francis yaranditse ati: “Urambajije niba Imana y’abakristu ibabarira abatizera kandi badashaka kwizera. Ntangira mvuga – kandi iki nikintu cyibanze – ko imbabazi zImana zitagira imipaka niba ugiye kuri yo (Imana) ufite umutima utaryarya kandi wuzuye iguha imbabazi. Ikibazo kubatemera Imana nukumvira umutimanama wabo. “Icyaha, ndetse no ku badafite kwizera, kibaho iyo abantu batumviye umutimanama wabo.”Robert Mickens,…

Read More

Amatangazo yamamaza amara internet n’umuriro by’abakiliya ba Google Chrome agiye gutangira gukumirwa.

Sosiyete ya Google iratangaza ko igiye gutangiza uburyo bushya bwo gukumira amatangazo yamamaza ku bakoresha porogaramu ya Google Chrome bose basura imbuga zitandukanye. Nyuma yuko iyi sosiyete ivumburiye ko hari amatangazo yamamaza aza iyo umuntu ari kureba ibintu runaka kuri internet, Ndetse agatwara umuriro mwinshi wa telefone ye cyangwa ama-inite ya telefone nyirayo atabizi, Google yahisemo guhagarika aya matangazo ndetse inemeza ko nta gihindutse ubwo buryo bwatangira gukoreshwa mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, Byumwihariko amatangazo azibandwaho akaba ari akoresha internet nyinshi n’umuriro mwinshi wa telefone cyangwa mudasobwa by’abakiliya. Amatangazo…

Read More

Mu mezi atatu Abanyamerika benshi bapfuye bazize coronavirus baruta abiciwe mu ntambara ya Vietnam.

Icyorezo cya coronavirus cyahitanye Abanyamerika kurusha Intambara ya Vietnam hamwe n’impfu zatewe na virusi mu mezi atatu ashize ubu zikaba zirenga umubare w’abapfuye muri Amerika mu ntambara imaze imyaka 20. Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo impfu za Coronavirus muri Amerika zageze ku 59.061 mu ijoro ryo ku wa kabiri, bivuze ko Abanyamerika benshi bapfuye bazize coronavirus kuva umwaka watangira kurusha abahitanwa n’Amerika muri Vietnam hagati ya 1955 na 1975. NPR ivuga ko muri Vietnam hapfuye abantu 58.220. Hapfuye abantu 17,6 b’Abanyamerika ku baturage 100.000 kubera iki cyorezo mu gihe…

Read More