Dr John Pombe Magufuli yashyize ibuye ry’ifatizo ahari gukorwa inzira ya Gari ya Moshi yo mu butaka.

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yashyize ibuye ry’ifatizo ahari gukorwa inzira ya Gari ya Moshi yo mu butaka (SGR/Standard Gauge Railway) izahuza icyambu cya Dar es-Salaam n’ibihugu bituranyi by’iki guhugu birimo u Rwanda, Uganda, Burundi na DRC. Perezida Magufuli avuga ko benshi batemeraga iby’uyu mushinga Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga w’inzira yo mu butaka izaturuka ahitwa Rudewa ikagera ahitwa Kilosa, ifite ibilometero 24, ukazatwara Miliyari 14,2 USD. Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka iyi nzira, kikaba kigeze kuri 82% kikaba cyarahaye akazi abantu 13 000. Perezida John Pombe Magufuli ubwo…

Read More

Ese amafaranga twifashisha mu buzima bwa buri munsi akorerwa he?

Mu bihe bishize, leta ya Liberia yatangaje ko yatakaje miliyoni 104 z’amadolari y’Amerika. Ayo madolari ntiyabuze kubera ko wenda yashowe nabi mu mushinga runaka cyangwa kubera ko habayeho uburiganya mu ibaruramari. Ahubwo uwo murundo w’inoti wagize utya urabura! Izo noti zari zatumijwe na banki nkuru ya Liberia, mu mashini zikora amafaranga zo mu mahanga, nuko aza kuburirwa irengero nyuma yo kwinjizwa mu gihugu cya Liberia anyujijwe ku cyambu cy’ingenzi cy’iki gihugu no ku kibuga cy’indege. Byatumye habaho kwibaza niba dukwiye kwita cyane ku hantu amafaranga twifashisha akorerwa. Ibihugu bimwe na…

Read More

Dore ibintu 5 by’ingenzi byafasha ubucuruzi bwawe muri ibi bihe by’icyorezo cya Koronavirusi

Nkuko yabitangarije mu kinyamakuru entrepreurs.com Desmond Lim washinze ihuriro Workstream ryo muri Amerika rireba uko ibigo byubahiriza amasezerano y’amasaha abakozi bakora akaba n’umuyobozi waryo. Atanga ibitekerezo bikubiye mu ntambwe 5 ushobora kugenderaho zikagufasha gukomeza gusigasira business yawe mu bihe by’ibyorezo.Kubera iki cyorezo byatumye bamwe batekereza ibindi bakora. Uruganda rwo muri Amerika rukora imodoka rwahise ruhindura ibyo rukora kuko rwabonaga muri iyi minsi ruhita rukora udupfukamunwa tugera kuri miliyoni 2.4. Naho uruganda rwo mubwongereza Dyson rukora Ibijyanye n’ikoranabuhanga rwo rwahise rukora imashini zifasha abantu guhumeka neza mugihe umunyamideri w’umufaransa Louis Vuitton…

Read More

Dore inzira zagufasha kugera ku iterambere.

Abantu bajya bitiranya iterambere cyangwa ubukire, bakabifata nk’ibintu bigomba guturuka ku mafaranga menshi. Hatirengangijwe ko amafaranga ubwayo atajya aba menshi bitewe n’uyatunze, bituma abantu bamwe bahora mu rugamba rwo kongera umutungo. Gutinya impinduka zishobora kuba mu gihe kizaza bitera benshi guhora bashakisha icyatuma ejo haba heza kurenza uyu munsi. Igitangaje kandi kibabaje ni uko hari abantu usanga bafite akazi kabahemba neza ariko bakagorwa no kugira impinduramibereho mu buzima bwabo. Ibi bivuze ko kubona umushara mwiza atari ko kuwubyaza inyungu nziza. Usibye aba, hari n’abavuga ko bahembwa umushahara muto ariko bakarusha…

Read More

Ubukungu: Abacuruzi bitwaza Coronavirus, bakazamura ibiciro cyane bahuye n'uruva gusenya.

Ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 24 byaciwe asaga miliyoni 1.5 Frw kubera kuzamura ibiciro muri ibi bihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije abanyarwanda. Nyuma yuko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda {MINICOM} isohoye itangazo tariki ya 16 Werurwe 2020, ryihanangiriza abacuruzi bamwe na bamwe bitwaje ko igihugu kirimo guhangana na Coronavirus, bakuriza ibiciro, Ndetse ibaburira ko bitemewe kandi ko uzabifatirwamo azahanwa, Ubu yamaze gushyira mu bikorwa ibi byemezo byari biri muri iyo raporo, Ihana bimwe mu bigo by’ubucuruzi byagaragayeho iyi ngeso, Iri tangazo ryavugaga ko “Raporo y’igenzura ryakozwe ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa…

Read More

Sobanukirwa: "Forex trading ndetse na Crypto trading" inzira zageza umunyarwanda ku bukire, zibanzweho na Nsengiyumva Serge na tuyishimire Samwel.

Inzira zibanzweho nabagize digital wealth Rwanda, kugirango bagere kwiterambere binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ryo kuri murandasi {Online} zagezweho n’abasore b’Abanyarwanda zikomeje kuyobokwa na benshi, Ari nako zikomeza kugenda zifasha benshi guhindura imibereho yabo n’imiryango yabo. Nyuma yo gusanga umubare w’urubyiruko rudafite akazi atarimuto mu Rwanda, Ahubwo uri ku kigero cyo hejuru, bitewe nuko benshi mu rubyiruko basoza amashuri yabo ya kaminuza bakaza bashaka akazi hirya no hino, Aho gutekereza kuba bahanga imirimo yabo mishya, Serge Nsengiyumva na mugenzi we Tuyishimire Samwel, babarizwa mu mugi wa Kigali , bagize igitekerezo kiza…

Read More

Byamusabye kwigomwa byinshi birimo kurara amajoro, kugirango abe afite uruganda rufasha abanyarwanda akiri muto.

Kigalisource.rw twasuye umusore ukiri muto, wabashije kwihangira umwuga wo gukora amasabune y’amazi (Liquid Soap) Asanzwe yifashishwa mu gusukura ibikoresho byo mu rugo, gukoropa mu nzu, Izo mu bwiherero, Ndetse n’izikoreshwa mu koza ibinyabiziga. Amazina ye ni Nsengiyumva Olivier w’imyaka 23 y’Amavuko, Akaba atuye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Aha akaba ari naho uri ruganda rwe rwitwa “Noliver Hygenici ltd” rukorera. Olivier avuga ko yatangije uruganda “Noliver Hygienic ltd” rukora amasabune n’ibindi bikoresho by’isuku birimo imiti yo mu bwiherero, Afite imyaka 21 gusa, Nyuma yuko abonye ko amasabune menshi…

Read More

Ibiciro byo gusuzumisha ibinyabiziga {Contrôle Technique} byakubwe kabiri, ku biciro byari bisanzwe.

Mu mpinduka zabaye mu iteka rya Minisitiri n° 001/20/ Minicom ryo ku wa 13/02/2020, rishyiraho igiciro ntarengwa cyo kugenzura imiterere y’ikinyabiziga, ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 13 Gashyantare 2020 ryemeje izamuka ry’ibiciro byo gusuzumisha ibinyabiziga {Contrôle Technique} ndetse ryikuba kabiri ku biciro byari bisanzwe. Iteka rishya kandi ryagaragayemo impinduka, Aho n’amapikipiki atajyaga asuzumwa, ubu agiye kujya akorerwa isuzumwa, ikindi nuko ipikipiki ifite cyangwa idafite intebe ku ruhande n’ikinyabiziga cy’amapine atatu kitarengeje ibiro 500 igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro ari 6000Frw mu gihe…

Read More

Ikizere ku bizagerwaho mu cyerekezo 2050 hashingiwe kubyagezweho mu cyerekezo 2020.

Mbere yuko leta y’URwanda ishyiraho gahunda y’irindi terambere ridasanzwe rizagaragara mu cyerekezo 2050, yabanje gusezeranya abanyarwanda iterambere n’intambwe ihambaye mu cyerekezo 2020 ryagombaga kugaragara mu nguni zitandukanye z’iterambere ry’URwanda. Kugeza ubu zimwe muri izi ntambwe z’iterambere twavuga ko zagezweho turebeye hamwe muri iki kegeranyo, igihugu cy’uRwanda kiri mu bihugu bikataje muri gahunda zitandukanye zirimo iterambere, kurwanya ruswa ,Isuku, Umutekano n’ibindi byinshi nkuko bigaragazwa mu mashimwe atandukanye y’ibihugu by’uburayi ndetse na Afurika muri rusange. Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994, mu Rwanda hari amatongo, umwanda ndetse n’ubukene muri rusange, Leta…

Read More

Byinshi ku mpamvu zateye igabanuka ry'amafaranga yinjizwa n'uburuzi bw'URwanda.

Nk’imwe mu nkomoko y’amafaranga y’ubucuruzi mu Rwanda Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bumaze imyaka ikabakaba 90 bukorwa, Uko imyaka yagihe ihita ni na ko bwagiye buvugururwa, Ababukora bakemeza ko byarushijeho no gutanga umusaruro n’umutekano mu kazi. Ikigo gishinzwe mine, gaz na peteroli mu Rwanda gisobanura ko kuba amafaranga yinjijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2019 yaragabanutse ku rugero rwa 16% bitavuze ko umusaruro wagabanutse ahubwo ko byatewe n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Gusa ngo hari ingamba zizafasha guhangana n’iki kibazo. Kuri ubu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bukorerwa ahantu…

Read More