Menya ibice 6 by’umubiri wawe udakwiriye gukozaho intoki inshuro zirenze imwe.

Hafi ya twese nk’abantu dukunda gukorakora ibice by’imibiri yacu n’intoki zacu, ndetse byamaze kutubana ingeso itagakwiye kuturanga, kuko hari ibice by’imibiri yacu dukwiriye kwigengesera gukozaho intoki zacu uko twiboneye nubwo benshi batababizi. Intoki zacu umunota ku wundi zifata umwanda w’udukoko dutera indwara (Bacteria), uvuye ku bintu tuba twagiye dukoraho hirya no hino, birimo imeza, intebe, imyenda, amafaranga n’ibindi byinshi, Iyi ni nayo mpamvu iteka tugirwa inama yo guhozaho umuco wo gukaraba mu ntoki buri nyuma y’akazin na mbere yako, Twateguye iyi nkuru tugirango dufashe mwe mwese mutazi ibice by’umubiri bizirana…

Read More

Igihe ubuzima bugukomeranye bikakuyobera, ihutire gukora ibi bintu.

Ibihe bikomeye kandi biruhije, Si ikintu gishya ku muntu, Buri kiremwamuntu kigomba guca mu ngorane n’ibiruhije ari nayo mpamvu icy’ingenzi ari ukumenya no kwiga imyitwarire muri ibyo bihe Kuko natwe ubwacu tudashobora kumenya imibabaro n’ibihe bigoye bagenzi bacu badukikije banyuramo umunsi ku wundi. Buri muntu uri kw’Isi arababara, Umuyobozi wawe mu kazi, inshuti ndetse n’umuryango wawe bose banyura muri ibi bihe nubwo wowe akenshi utabimenya, Twateguye iyi nkuru twifashishije inyandiko ndetse n’inyigisho byatanzwe n’abahanga mu by’ubuzima, tugamije gufasha buri musomyi wacu kumenya uko yakwitwara mu gihe ibihe bikomeye kandi bigoye…

Read More

Covid-19: Inama y’Abaminisitiri yahinduye amasaha yo kugerera mu ngom avanwa kuri saa moya isubizwa kuri saa tatu.

Inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane, yashyizeho ingamba nshya zo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, Ndetse zizanamo n’impunduka zitandukanye zirimo n’amasaha abaturage bagomba kugerera mu ngo zabo. Izi ngamba zije nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hashyizweho amabwiriza y’uko ingendo zibujijwe nyuma ya saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Amasaha ataravuzweho rumwe n’abaturage ndetse bamwe bakayivovotera cyane bavuga ko ataboroheye na busa, Aya mabwiriza akaba yari yashyizweho tariki ya 27 Kanama, Kugeza ubu amasaha y’ingendo yavanywe saa…

Read More

Covid-19: Umujyi wa Kigali washyizeho ibihano bishya, ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu rwego rwokurushaho guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 ndetse no kurushaho gukarishya ingamba zo kucyirwaya, umujyi wa Kigali watangaje ibihano bizajya bihabwa abantu bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus, Aho umuntu uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa azajya acibwa amande y’ibihumbi 10 Frw kandi agashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, akanahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda iki cyorezo. Nkuko byasohowe mu itangazo n’umujyi wa Kigali, ibihano byashyizweho bigena ibi bikurikiraka: –Mu gihe umuntu utambaye agapfukamunwa ari umwana uri hejuru y’imyaka ibiri, umubyeyi we cyangwa se undi…

Read More

Abagabo b’imyaka 60 kuzamura bakwiye kwirinda aya moko y’ibiribwa n’biyobwa kuko yongera ibyago byo kurwara Cancer ya Prostate!

Cancer ya Prostate ni indwara mbi cyane ikunze kwibasira abagabo bakuze cyane, Iyi ndwara ifate imyanya y’ibanga izwi nk’Amabya, ndetse ikaba itazuyaza guhitana uyifite igihe yatinze kumenya ko ayifite. Cancer ya Prostate ni indwara mbi cyane ikunze kwibasira abagabo bakuze cyane, Iyi ndwara ifate imyanya y’ibanga izwi nk’Amabya, ndetse ikaba itazuyaza guhitana uyifite igihe yatinze kumenya ko ayifite, Cancer ya Prostate ni indwara mbi cyane ikunze kwibasira abagabo bakuze cyane, Iyi ndwara ifate imyanya y’ibanga, ndetse ikaba itazuyaza guhitana uyifite igihe yatinze kumenya ko ayifite Ibi bimwe mu bimenyetso bikomeye…

Read More

Ruhango: hatanzwe ibihembo ku midugudu 17 yahize indi mu kwishyura neza Mituweli.

Mu karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo imidugudu igera kuri 17 yakuwe muri 533 yahembwe nk’imidugudu yahize indi mu kwishyura neza ubwisungane mu kwivuza “Mituweli” ibifatwa nko kwesa umuhigo kuri iyi midugudu. Kwishyura neza ubwisungane mu kwivuza “Mituweli” bikagera kuri 100% byatewe n’uburyo bashyizeho bwo gushyiraho amatsinda bise aya Mituweli, Aho abaturage bose bizigamira amafaranga bazakuraho ayo bishyura mu bwisungane bwo kwivuza, Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Bukomero uri mubahawe ibihembo. Umuyobozi kandi w’uyu mudugudu wa Bukomera Ngiruwonsanga Vital yavuze ko ibanga bakoresheje ari ukunoza imikorerere n’imikoranire hagati mu bayobozi no…

Read More

Nta rwitwazo ruzabaho ku bayobozi b’uduce dukomeje kurenga ku mabwiriza yo gukumira COVID-19, Minisitiri Shyaka Anastase.

Nyuma yuko inama y’Abaminisitiri iteranye igashyiraho imyanzuro mishya yo kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid-19, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yatangaje ko nta rwitwazo ruzabaho ku bayobozi b’uduce dukomeje kurenga ku mabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, Mu gihe abandura bakomeje kwiyongera, ari nako umubare w’abapfa uzamuka. Ibi Minisitiri Shyaka Anastase yabitangaje kuri uyu wa Kane, ashimangira ko kimwe mu byagaragaye bituma igihugu kitabasha kuganza iki cyorezo cya COVID-19, ari uko mu mabwiriza atangwa arimo gufunga utubari, hari bamwe aho kudufunga bagiye batwimurira ahandi, Yavuze ko mu kwezi gushize…

Read More

Ese ni inshuro zingahe umuntu aba ategetswe gukaraba mu maso ku munsi.

Gukaraba mu maso mu bihe bitandukanye ariko by’ingenzi bifite akamaro cyane, kuko birinda uruhu guhura n’imbogamizi zitandukanye mu mikorere yarwo, byumwihariko mu buhumekero bw’umubiri. Ibi ni bimwe mu bihe n’inshuro umuntu wese aba agomba gukaraba mu maso kugirango agire ubuzima bwiza bushingiye ku mikorere myiza y’umubiri: Michelle Henry umuganga muri New york yavuze ko gukaraba mu maso mu gitondo biha uruhu ubudahangarwa ndetse kuri mikorobe n’imikorere myiza kugeza mu masaha y’igicamunsi ubwo umubiri uba ufite umunaniro byumwihariko amaso n’ubwonko. Amasaha kandi y’igacamunsi biba bikwiye ko umuntu akaraba mu maso bitewe…

Read More

Umusirikare w’u Rwanda yishwe na Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko umuntu wa gatatu mu gihugu wishwe n’Icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus ari umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro.  imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Nyakanga 2020, aho Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abarwayi bashya bagaragaye bose hamwe ari 17, mu gihe abakize ari 33 naho umwe ariwe wahitanywe n’iki cyorezo. Uwitabye Imana yari umusirikare wa RDF w’imyaka 51 wari mu butumwa mu mahanga wari usanzwe afite ubundi burwayi. Muri rusange mu masaha 24 ashize hagaragaye abanduye bashya 17, barimo barindwi babonetse i Kigali,…

Read More

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yize ku ngamba zo kurwanya COVID-19, yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru yasuzumiwemo iyubahirizwa ku ngamba zafashwe mu nama iheruka ku wa 16 Kamena 2020, Iyi nama kandi ni iya mbere yateranye kuva imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali isubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo kubera ubwandu bushya bwagaragayemo ndetse yakozwe nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda hagaragaye umubare munini w’abarwayi banduye, Aho abantu 101 basanganywe Coronavirus ku wa 29 Kamena 2020. Zimwe mu ngamba zafashwe muri iyi nama harimo kuba ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rubavu zasubukuwe, ariko uduce two mu…

Read More