Haruna Niyonzima yasubiye muri Yanga Sc yahoze akinira.

Nyuma yo gukinira Yanga Sc ndetse agahirwa cyane mu myaka isaga 6 yose yamaze akinira iyi ikipe, Niyonzima Haruna kapiteni w’ikipe y’iguhugu Amavubi yahisemo kwemera gusubira muri iyo kipe nkuko yari yabisabwe.

Uyu mukinnyi wakiniraga ikipe ya As Kigali ya hano mu Rwanda yari agifitemo amasezerano y’amezi 5 akaba agomba kubiganiraho n’ubuyobozi bwa As Kigali akaba yakerekeza mur Tanzaniya nkuko yamaze kwemeranya n’iyi kipe mu biganiro byahuje impande zombi, abayobozi ba Yanga Sc ndetse Haruna Niyonzima.

Kugeza ubu ikipe ya Yanga yahise itangaza ko yongeye gusubirana umukinnyi wayo Haruna Niyonzima ku rukuta rwabo rwa twitter,ndetse ntagihindutse uiyu musore ashora kwerekeza muri Tanzaniya nyuma y’umukino As Kigali izakinamo na Heroes Fc,


Haruna Niyonzima yavuye muri Yanga Sc mu mwaka wa 2017, aho yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Cecafa Kagame cup ndetse na Charity Shield, aza kuyivamo yerekeza muri mukeba “Simba Sc” aho yavuye yerekeza muri As Kigali mu kwezi wa 6 uyu mwaka.

Haruna Niyonzima kandi ni umwe mu bakinnyi bakuzwe kandi bafatwa neza muri Tanzaniya ndetse akaba agiyeyo yiteguye kongera kuyifasha kugera kuri byinshi dore ko iri no ku mwanya utari mwiza aho irushwa na mukeba Simba amanota agera ku munani.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!