Cardi B na Offset baguze inzu nshya ihenze cyane (Amafoto)

Ibyamamare, Card B na Offset baguze inzu nini cyane mu mujyi wa Atlanta Georgia , Aho yabatwaye akayabo ka miliyoni eshanu n’ibihumbi magana inani by’amadorali y’Abanyamerika { $5.8 million}

Ibi bije nyuma yaho mu cyumweru gishize, Uyu muraperikazi w’umunyamerika yujuje Abantu miliyoni 56 bamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram.

Inzu y’uburanga Cardi B na Offset bamaze kwibikaho.

Cardi B aganira n’itangazamakuru yagize Ati”ngewe na Offset tumaze igihe cy’imyaka ibiri dushaka inzu ,harizo offset yakundaga ariko ngewe sinzikunde kuko zabaga zifite ibyumba ntakundaga, hari nizo nakundaga ariko Offset nakunde aho zabaga ziri kandi yabonaga atari nziza.”

Kugeza ubu iyi nzu, bari kuyibamo muri ibi bihe barimo by’ikiruhuko muri ino minsi mikuru isoza umwaka wa 2019, Iyi nzu baguze ifite isomero, aho kurira ndetse n’gikonI ,Akabati gashobora kuba kabika ibintu bihenze ndetse n’amafaranga, Iyi nzu kandi ifite ibyumba bine{4} by’uburyamo, uruganiriro ndetse naho bogera.

Uwabashakiye aba bombi, inzu yabwiye itangazamakuru ko iy’inzu ari agatangaza kuko ifite ibyumba bine byaho bazajya baruhukira ndetse bifatanye n’ubunywero abenshi twiba Bar, iyi nzu kandi ngo ifite igikoni cy’akataraboneka ndetse n’ubwogero rusange bigezweho.

Cardi B na Offset bamaze igihe kinini babana nk’umugore n’umugabo dore ko bamaze n’iminsi bibaruka imfura yabo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

3 thoughts on “Cardi B na Offset baguze inzu nshya ihenze cyane (Amafoto)

  • September 23, 2020 at 10:20 pm
    Permalink

    excellent publish, very informative. I wonder why the other experts of
    this sector don’t realize this. You should continue your writing.
    I’m confident, you have a huge readers’ base already!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!