RPL: Dore uko amakipe yiyubatse mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona

Rutahizamu w’Amavubi Sugira watijwe mu ikipe ya Rayon Sport.

Amakipe menshi yitabiriye cyane iri soko ry’igura n’igurisha , ikipe ya Musanze niyo yigaragaje cyane kurusha ayandi , Iri soko ryafunzwe ku munsi wejo tariki ya 31 Ukuboza 2019, ku bakinnyi bakina imbere hano mu Rwanda mu gihe abakinnyi baturuka hanze y’URwanda bazatangira kugurwa hagati ya tariki 15 na 30 Mutarama 2020.

Amakipe menshi yifuje abakinnyi benshi ariko hari ibitaragenze neza biza kurangira ataguze abo yifuzaga, Amakipe yagiye kw’isoko ataraguze yaragurishije ndetse andi atiza abakinnyi mu yandi makipe ,Gusa ibyaje gutangaza abantu ni itizwa ry’umwataka Sugira Ernest muri Rayon sport avuye muri APR FC , nkuko umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Regis yabitangarije itangazamakuru tariki ya 30 Ukuboza 2019 yariyo tariki ya nyuma yo kugeza ibyangomwa by’amakipe kuri ferwafa ku bakinnyi bashya bo amakipe azakoresha mu mwaka w’imikino.

Muri rusange ikipe ya Musanze niyo yavuzweho cyane kuko yirukanye abakinnyi bagera kuri batanu, ikagura abakinnyi babiri ,Aha umukinnyi wagarutsweho cyane kurusha abandi ni Sugira Ernest wa banje kwitiza muri Police fc, ikipe ya APR fc itabizi, bikaza kurangira ikipe ya Rayon Sport ariyo imwegukanye kuko uyu musore yashakwaga n’amakipe menshi arimo Gasogi ndetse na Police.

Kigalisource.rw yegeranyije ukuntu amakipe yanjije akanasohora abakinnyi bakina hano imbere mu Rwanda

APR FC

Abaje: 0

Abagiye : Sugira watijwe Rayon Sports

As Muhanga

Abaje:0

Abagiye – Turatsinze John wagiye muri Police FC

As Kigali

Abaje: Bavakure Félix Ndekwe na Bosco Kayitaba bavuye muri Gasogi United

Abagiye : Haruna Niyonzima wagiye muri Yanga

Bugesera

Abaje: Kuame Kouakoudynho wavuye muri Kiyovu Sports, Tanyi Ziada Douglas wavuye muri Atletico*

Abagiye: Wilondja Jacques wagiye muri Espoir

Espoir

Abaje: Wilondja Jacques wavuye muri Bugesera FC

Abagiye:0#

Etincelles

Abagiye : Kambale Salita Gentil na Mumbele Saiba Claude bavuye muri Musanze, Itangishaka Ibrahim , Karisa Samuel na Mupenzi Ramadhan

Abagiye: 0

FC Marines

Abaje- Bonheur Hategekimana wavuye muri As Kigali

Abasohotse: 0

Gasogi United

Abaje: – Ndikumana Tresor wavuye muri Kenya*, Kwizera Olivier wavuye muri Afurika y’epfo*

Abagiye : Bavakure Félix Ndekwe na Bosco Kayitaba berekeje muri As Kigali

Gicumbi

Abaje: Kayigamba Jean Paul na Uwimana Emmanuel uzwi nka Nsoro bavuye muri Musanze

Abagiye: Ndatimana Robert wagiye muri Sunrise

Heroes

Abajee: 0

Abagiye: 0

Kiyovu Sports

Abaje: Mbonyingabo Regis wavuye muri Musanze

Abagiye : Kuame Kouakoudynho wagiye muri Bugesera

Mukura VS

Abaje: 0

Abagiye: 0

Musanze

Abaje : Onesme Twizerimana wavuye muri Heroes, Nyandwi Saddam wavuye muri Rayon Sports

Abagiye: Harerimana Obed wagiye muri Police, Mbonyingabo Regis wagiye muri Kiyovu Sports, Kayigamba Jean Paul wagiye muri Gicumbi, Mumbele Saiba Claude wagiye muri Etincelles FC Uwimana Emmanuel uzwi nka Nsoro wagiye muri Gicumbi na Hakizimana Francois.

Police FC

Abaje: Turatsinze John wavuye muri As Muhanga, Harerimana Obed wavuye muri Musanze

Abagiye :0

Rayon Sports

Abaje: Sugira Ernest wavuye muri APR FC, Diego Dagnogo*

Abagiye: Michael Sarpong wagiye mu Bushinwa

Sunrise

Abaje: Ndatimana Robert wavuye muri Gicumbi, Kizza Ayubu wavuye muri KCCA*

Abagiye :0

* Ntabwo bari babona ITC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!