HIPHOP Yacu ltd, yatangije gahunda yo gufasha abahanzi bazamuka muri Hip-Hop kumenyekanisha indirimbo zabo, no kuzibyaza inyungu.

Ni kenshi mu Rwanda hagiye humvikana ikibazo cyo kumenyekanisha ibihangano by’abaraperi nyarwanda, Aho wasangaga benshi muri bo bemeza ko badafite uburyo bwo kwambutsa ibi bihangano byabo ngo bigere mu Rwanda hose ndetse no hanze yarwo babamenye, baninjize amafaranga avuye muri iyo mpano yabo.

Ikibazo nyamukuru aba bahanzi baba bakizamuka bahurizaho, ngo ni amikoro akunze kuba make bityo bagahura niyo nzitizi yo kumenyekanisha impano zabo, Dore ko baba banagerageje gutera intambwe ya mbere yo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi, yewe baba banabonye ubushobozi runaka bakaba banakora n’amashusho yazo.

Ni muri urwo rwego ikinyamakuru HIPHOP Yacu kizanye intego yo gufasha abahanzi bakora injyana ya Hip-Hop, by’umwihariko abakizamuka kubamenyekanisha ubwabo ndetse n’ibihangano byabo, Kuri ubu iki kinyamakuru kiratangaza ko kigiye gufasha abahanzi cyane cyane abari kuzamuka muri Hip-Hop nyarwanda, mu buryo bwo kubamenyekanisha ku rwego mpuzamahanga ndetse no kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bakora.

HIPHOP Yacu, ubusanzwe ni ikinyamakuru cya mbere mu Rwanda gitangaza amakuru avugwa muri Hip-Hop, by’umwihariko ayo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, hagamijwe iterambere muri Hip-hop nyarwanda rishingingiye ku rwego iyi njyana igezeho kw’isi, Iki kinyamakuru cyatangiye gukora ku mugaragaro mu kwezi kwa 11, umwaka wa 2018, Gitangira gahunda yo gutambutsa amakuru ku rubuga rwa internet arirwo www.hiphopyacu.com ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na YouTube.

Umuyobozi w’iki kinyamakuru, ISHIMWE Believer yabwiye Kigalisource.rw ko impamvu yatumye akora ikinyamakuru cya Hip-Hop mu Rwanda agira Ati: “Mu by’ukuri, impamvu nyamkuru yatumye ntekereza gukora ikinyamakuru cya Hip-Hop, dore ko ari nacyo cya mbere gitambutsa amakuru ya Hip-Hop mu Rwanda, n’uko nabonaga Hip-Hop yahindurira benshi ubuzima, Akomeza agira ati’ Mu Rwanda hari abahanzi benshi bakora Hip-Hop kandi bose bayikora bifuza ko ibyo bakora muri muzika babibyaza n’amafaranga, bagatunga imiryango yabo ndetse bakanafasha abandi kubaho babahindurira ubuzima,

ISHIMWE, yemeza ko bishoboka cyane kuko hari n’ingero nyinshi z’ababeshejweho no gukora Hip-Hop gusa, Kandi kuba hari intego bafite yo gufasha abahanzi bakora Hip-Hop kwiteza imbere no gutungwa n’impano yabo byose bishobora kugerwaho.

ISHIMWE Believer asanga mu gihe bamaze bakora, hari byinshi bamaze kwiga ndetse ko igisigaye ari uruhare rw’abahanzi bakwiye kubagana nabo bakabafasha guhindura inzozi zabo impamo Ati: “Yego ibyo twifuzaga birimo biragerwaho aho ubu mu gihe tumaze dukora hari byinshi tumaze kugeraho haba mu kubaka,hip-hop igisigaye ni abahanzi ubwabo kutugana ubundi tukabafasha.”

Twababwira ko Kuri ubu, HIPHOP Yacu yatangiye kwakira indirimbo z’abahanzi ziherekejwe n’amasezerano y’ibyo HIPHOP Yacu izajya igenera umuhanzi mu gihe igihangano cye cyabyaye inyungu, Sibyo gusa kuko HIPHOP Yacu izajya inafasha wa muhanzi wayihaye igihangano cye kukimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga harimo no gushyira ibihangano bye ahandi hantu bishobora kubyara inyungu.

Icyo buri muhanzi asabwe kugirango abashe guha ibihangano bye HIPHOP Yacu, Ni ugukoresha uburyo bwa email, Aho umuhanzi azajya yohereza indirimbo ze kuri email ariyo: hiphopyacu@gmail.com­ ndetse iherekejwe n’imyirondoro ye irimo amazina bwite ye ndetse nayo akoresha muri muzika, nimero ya telephone, aho indirimbo yakorewe ndetse n’uwakoze iyo ndirimbo.

Nyuma yuko ibyo bikozwe neza, HIPHOP Yacu izajya ihamagara umuhanzi kuri nimero ya telephone yatanze imumenyesha ko ibyo yohereje byayigezeho, Mbere kandi yo gukoresha indirimbo z’umuhanzi HIP-HOP Yacu izajya ibanza ihe umuhanzi urupapuro rw’ amasezerano abanze yemere ibiri mu masezerano, Icyo gihe uzabona amasezerano akemera ibirimo azajya ayasinya maze ayohoreze yakoze scan.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!