UBUREZI: Leta Igiye kujya ifasha abanyeshuri b'abahanga cyane biga uburezi kwishyurirwa.

Leta y’URwanda igiye gutangiza gahunda nshya mu mwaka mushya wa 2020, yo gufasha abanyeshuri b’abahanga kurusha abandi mu ishami ry’Uburezi kujya bishyurirwa amafaranga y’ishuri bakabasha no gukomeza mu bindi byiciro bya kaminuza no kongererwa imishahara.

Ibi bije, nyuma yo kubona ubufasha aba banyeshuri baha Leta mu burezi bw’URwanda, ndetse Leta igasanga bakeneye kongererwa ingufu n’ubufasha bujyanye no kongererwa Imishahara yabafasha kongera Umurava muri aka kazi.

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi , Munyakazi Isaac tariki 30 Ukuboza 2019, ubwo hatangazazwaga amanota y’abanyeshuri, mu kiganiro n’Abanyamakuru ,yemeje ko Leta y’URwanda yiyemeje guha umusanzu Abanyeshuri bagaragaza Ubuhanga kurusha abandi, mu rwego rwo kongera umurava wabo, ndetse no kubashimira ku musanzu wabo mu burezi bw’URwanda ,yavuze ko bagiye gutangira gukurikirana abanyeshuri basoze amasomo yabo mw’ishami ry’uburezi umwaka ushize wa 2019 ndetse bakaba bakishyurirwa amafaranga bagakomeza kuminuza amasomo yabo mu burezi.

Perezida Paul Kagame mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki 28 Mutarama 2019

Iyi gahunda ije, Nyuma yuko mu nama y’aba minisitiri yabaye kuwa 28 Mutarama 2019, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko uburezi bw’URwanda bagakwiye gushyirwamo izindi mbaraga hashingiwe ku banyeshuri bagaragaza ubuhanga kurusha abandi, bakaba bakurikiranwa bagafashwa ibishoboka byose kugirango batange umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!