Abajura 6 Kuri Enterineti {Hackers} bakomeye, babayeho mu mateka y'Isi.

Twese tujya ducyeka ko dufite umutekano uhagije kuri facebook ,twitter ndetse, whats’ap ndetse na email byacu, cyane iyo dushyizemo ijambo banga tuzi ko tuba tuzi twenyine, nyamara ariko tuba twishuka kuko bidafite uwo mutekano nkuko tubikeka.

Hari abahungu cyangwa abakobwa bavutse bakunda cyane ibyuma by’ikoranabunga, ku buryo kugeza uyu munsi, umwuga ubatunze ari ukwiba amakuru y’abantu, kwinjira mu bigo by’abandi bikomeye bagafata amabanga yabo, bibye bakajya kuyagurisha ahandi, aba mu ndimi z’amahanga bitwa aba ‘Hackers’, Aba ba hackers ariko si buri wese bakoreraho ubu bujura, kuko usanga hari ibigo bikomeye hirya no hino kw’isi bibaraje ishinga birimo ‘FBI, Google ndetse n’indi byinshi uzi.

Uyu munsi Kigalisource.rw twabateguriye urutonde rw’aba bajura 10 bazwi nk’aba ‘hackers’ bakomeye babayeho mu mateka y’Isi, bakanayitigisa cyane, binjira mu mabanga y’ibigo bikomeye kw’isi birimo n’iba gisirikare, Aho bamwe muri bo bafashwe bagafungwa ndetse abandi bagahabwa ibihano biremereye byatumaga biyahura kuko bananiwe kubyakira.

Hacker Adriano Ramo:

6.Adriano Ramo: Uyu mugabo w’umunyamerica yabonye izuba tariki ya 20 Gashyantare 1981, Aho yinjiye mu kinyamakuru ‘New york times’ maze yishyira ku rutonde rw’abanyamakuru bacyo, mu gihe yarimo anahigwa na leta muri iyo minsi, Ibi byatumye New York Time ihagarara gukora muri iyo minsi ibanza gusobanura ko uwo mugabo atari umunyamakuru wayo, ko ahubwo yayinjiriye mu mabanga yayo, nyuma yo kwinjira mu mabanga ya New york times Adriano yatangiye gushyira hanze inkuru zari zibitse kubera impamvu z’umutekano na Politiki,

Uyu yaninjiye mu mabanga y’ikigo “Yahoo” ayitwara umunsi wose, ariko nyuma atangaza ko nta kintu kidasanzwe yasanzew muri yahoo ko ariyo mpamvu yahisemo kuyisubiza ba nyirayo, Adriano yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa 3, gusa akaba afatwa nk’umu hacker wabayeho ukomeye mu mateka y’isi.

Hacker Jeremy hammond

5.Jeremy hammond: Uyu mugabo yavutse tariki 8 Mutarama 1985, aho yamenyekanye cyane muri uyu mwuga ubwo yinjiraga mu bigo bikomeye by’ikoranabuhanga, akabiba amakuru, kuri ubu Jeremy Harmond akaba amaze imyaka irenga 10 muri gereza, nyuma yo kwinjira mu ma banga y’imwe muri Bank agafata abantu barenga ibihumbi 60 bose akajya akoresha Credi cards zabo, akazikuraho amafaranga akajya kuyafashisha abantu batishoboye, Ikindi uyu mugabo yakoze nuko yinjiye mu mabanga ya America maze amena amabanga agera kuri 973 yose y’ingenzi ku rubuga Wikricks.com, urubuga rwagiye rumena amabanga menshi, nyuma y’ibi byose Jeremy Harmond yaje gufatwa atabwa muri yombi mu mwaka wa 2013.

Hacker Kevin poulsen:

4.Kevin poulsen: Uyu nawe yabaye umujura ruaharwa mu mateka y’isi, Kevin yabonye izuba tariki ya 30 Ugushyingo 1965, avukiye muri Leta zunze ubumwe z’Amarica, Uyu azwiho kuba yarinjiye mu mabanga akomeye ya Radiyo Kiss Fm ndetse akajya yigira umukozi w’iyi Radiyo akajya ahamagara abantu akabasaba kugira ibyo batanga kugirango amabanga yabo ataza kumeyekana, yaje kandi no kwinjira muri mudasobwa za FBI akajya ahindura ijambobanga ryabo akamena amabanga yayo, Nyuma y’ibi uyu nawe yaje gufatwa arafungwa imyaka igera kuri 5, ndetse afunguwe ahita ashinga ikinyamakuru cyandika, ubu akaba aricyo yikoreraho gusa, ariko nubwo yibera muri ibyo gusa ntibibuza leta kumuhozaho ijisho n’ibikorwa bye.

Hacker Jacob Hacker

3.Jacob Hacker: Uyu mugabo afite amateka menshi nkaho akivuka yahise atandukana n’ababyeyi maze akajya kurerwa n’inshuti ya se, yakoreshaga cyane ibiyobyabwenge, ibyatumye Jacob aba aho atotezwa ndetse byaje kumuviramo kubaho cyane yifungirana mu cyumba akigira kuri mudasobwa nk’intandaro yo kuba umu hacker, uyu mugabo ufite aho ahuriye na wickricks, kubera ubuhanga bwe ibigo byinshi bikomeye biramutinya kandi bikamugendera kure, nubwo yiturira mu Budage.

Hacker Kevin Minic:

2.Kevin Minic: Iri zina beshi baryumvishe bahinda umushyitsi kuko bibuka mu myaka mike ishize muri 1990, Ubwo yari mu bagabo bahigwaga cyane na America kurenza abandi bitewe no kunyereza umutungo ‘w’iki gihugu ndetse no kwinjira mu mabanga y’iki gihugu, Kugeza ubu uyu mugabo akora ibijyanye n’ubucuruzi, akaba ari umwe mu ba hackers batangaje babayeho kw’isi.

Hacker Gary McKinnon Muri 2009.

1.Gary Mckinnon: Uyu ni umwe mu ba hackers bakomeye batishije isi nkaho yinjiye mu bigo bikomeye muri america ishaka amabanga yabyo ndetse bikarangira ayabonye, Uyu yinjiye muri mudasobwa za Pentagon asigamo ubutumwa ababwira ko umutekano wabo ari hafi ya ntawo, Nanone mu mwaka wa 2001 yinjiye mu mabanga ya Naza ndetse n’igisirikare cya America asiba amakuru yabo ndetse anahindura ijambobanga agashyiramo ize,

Yiyicariye mu gihugu cy’Ubwongereza yabashije kuzimya umuriro wa America mu gihe cy’amasaha abiri ndetse biteza akaduruvayo gakomeye ndetse ibikorwa bimwe na bimwe muri America birangirika, Galley yinjiye ku rubuga rwa FBI maze yandikaho amagambo agira Ati”Baturage ba America nimwimenye cyane kuko ubu ibintu byakomeye, Uyu nawe mu mwaka wa 2012 yaje gufatwa, Aho ubu afungiye mu bwongereza, nyamara ariko akaba ahangayikishije cyane America kubera ubuhanga bwe kuri mudasobwa.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

4 thoughts on “Abajura 6 Kuri Enterineti {Hackers} bakomeye, babayeho mu mateka y'Isi.

  • February 21, 2020 at 1:34 am
    Permalink

    It’s hard to find experienced people about this subject, but you seem like you know what you’re
    talking about! Thanks

    Reply
    • February 21, 2020 at 9:58 am
      Permalink

      Thanks too, Dominoqq we really find what our Visitors need

      Reply
  • November 12, 2020 at 12:30 pm
    Permalink

    Thanks so much for providing individuals with such a spectacular opportunity to discover important secrets from here. It can be so brilliant and stuffed with amusement for me and my office co-workers to search your web site a minimum of three times weekly to study the new stuff you have got. And indeed, I’m just always fascinated with your tremendous methods you give. Selected 2 facts in this article are completely the most beneficial we have all had.

    Reply
    • November 12, 2020 at 7:16 pm
      Permalink

      welcome supreme

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!