IYOBOKAMANA: Apotre Paul Gitwaza yimitse aba pasitori bagera kuri 6 {AMAFOTO}

Uyu muhango wo kwimika abashumba b’Imana, wabaye Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2020, mu gatenga mu rusengero ‘Zion Temple ku isaha ya saa Yine za mu gitondo 10:00Am kugeza saa 12:00Pm z’amanywa.

Apotre Gitwaza Paul, nyuma yo gusiga aba bakozi b’imana bagera kuri 6 yatangaje ko aba ba pasitori bahamagariwe kurinda ubumwe na gahunda nziza y’itorero, Yongeraho kandi ko bahamagariwe kwizihiza no kurinda neza imihango y’itorero nkuko bimitswe kugirango bazasohoze imirimo bashinzwe itandukanye mu rusengero, ndetse anasaba abakiristo bose kuzashyigikira cyane aba bakozi b’Imana bimitswe.

Ati ‘Ni umugambi w’Imana kuba ibahaye abungeri bo kwita ku ntama zayo. Ati “Ni umugambi w’Imana kuduha abungeri, ni umugambi w’Imana kwita ku ntama kandi buri ntama ikeneye umwungeri ariko siko buri mwungeri wese ari mwiza. Hari abungeri bakorera ibihembo n’abakoreshwa n’umuhamagaro.

Pastor ‘Sentozi Augustin (Rwamagana), Pastor Gisore Richard (Rusizi), Pastor Wilonja (DRC), Pastor Ndizeye Olivier (Ntarama-Bugesera), Pastor Habyarimana Alphonse na Pastor Ngendahayo Jacques baturutse muri Zion Temple Nyamagabe. Nibo basizwe amavuta kuri uwo munsi,ndetse na Pastor Ndizeye Olivier uyoboye Zion Temple Ntarama mu karere ka Bugesera uri mu bimitswe.

Apotre Paul Gitwaza yimitse aba pasitori bagera kuri 6

Pastor Ndizeye Olivier, Ni umwe mu bapasiteri bazwiho gushyigikira cyane abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Aganira n’abanyamakuru nyuma yo kwimikwa, Pastor Olivier Ndizeye yavuze ko yishimiye cyane inshingano yahawe yo kuba umushumba kuko ari umurimo ukomeye wazanye na Yesu mu isi. Yagize ati “Nshishijwe bugufi imbere y’Imana n’abantu bayo. Guhabwa ino nshingano yo kuba umushumba w’abantu b’Imana, ni umurimo ukomeye ariko wazanye na Yesu mu isi kunga Imana n’abantu.”

Mu butumwa bwiza Umushumba Apotre Paul Gitwaza yagejeje ku ba pasitori yimitse kuri uyu wa gatandatu yababwiye ko Yesu Kristo ari we mwungeri usumba abandi, Anababwira ko umwungeri mukuru naza azabaha ingororano. Ati ‘Bibiliya iravuga ngo nzabaha abungeri bahwanye n’umutima wanjye. Umutima wa Yesu, umutima w’Imana ni umutima w’ubwungeri kuko Yesu ni Umwungeri usumba abandi. Bibiliya iravuga ngo Umwungeri mukuru naza azatanga ingororano.”

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!