Umuhanzi wese ukora umuziki mwiza urimo ubuhanga ndamukunda ntakabuza 'Bosco Niyo'

NIYOKWIZERA Bosco w’Imyaka 19 y’amavuko, Umaze iminsi itari myinshi amenyekanye muri muzika nyarwanda, Kubera ubuhanga budasanzwe afite mu gucuranga kandi abana n’ubumuga bwo kutabona, yavuze byinshi ku rugendo rwe rwa Muzika.

Uyu muhanzi umaze igihe kitarenze ibyumweru 2 ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ubigenza Ute? yanasohokanye n’Amashusho yayo meza, Avuga ko yamenye gucuranga igikoresho cya Guitar abifashijwemo n’inshuti ye y’umurundi yitwa “Danny” ndetse ko yakuze akunda gucokoza cyane iki gikoresho cy’umuziki, Ari nako yabaga anagerageza kuririmba indirimbo zitandukanye z’abandi bahanzi, kugeza atangiye guhimba ize, Aho yakomeje gushyiramo umuhate mu kwiga iki gikoresho abasha gukoresha atareba kandi akagikoresha kurusha benshi babasha kubona.

Umuhanzi Ufite ubumuga bwo kutabona, Niyo Bosco

Niyo Bosco avuga ko ku giti cye akunda umuhanzi uwo ariwe wese ubasha gukora umuziki mwiza urimo ubuhanga, Arko byumwihariko akaba akunda cyane umuhanzi ‘Stivie Wonder‘, Usanzwe nawe afite ubumuga bwo kutabona, Ariko Niyo akavuga ko iyi atariyo mpamvu nyamukuru ituma amubona nk’ikitegererezo ahubwo ko amukundira ubuhanga buri mu bihangano bye.

Icyamamare Stivie Wonder.
Umuhanzi Ufite ubumuga bwo kutabona, Niyo Bosco

Indrimbo ‘Ubigenza Ute‘ ya Niyo Bosco yakorewe muri studio ya ‘Uno Music Studio’ ndetse ikorwa na Producer Made Beat usanzwe akorera ibihangano abahanzi benshi bakomeye ba hano mu Rwanda, Naho Amashusho yayo akorwa na Bagenzi Benard, Iyi ndirimbo kandi iraboneka ku mbugankoranyambaga nyinshi zo mu Rwanda .

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!