MISS RWANDA 2020: udushya twaranze Miss Rwanda, I burasirazuba.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mutaram 2019 irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ryari ryerekeje mu ntara y’Uburasirazuba ahagombaga kubera ijonjora ry’ibanze mu gutora abakobwa bazahagarira iyi Ntara, ndetse hakaba habereye tumwe mu dukoryo tudasanzwe.

Iki gikorwa cyabere mu karere ka Kayonza muri hotel yitwa ‘Silence Hill Hotel‘, Ahagana mu ma saa 16:03Pm nibwo abakobwa batangiye kwiyerekana imbere y’akanama nkemurampaka, Iyi ikaba yari ibaye intara ya 4, iri jonjora ryari ribereyemo, nyuma y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Ndetse n’Uburengerazuba, Aho hamaze gutoranywa abakobwa bagera kuri 19, mu zindi ntara biyongereyeho aba 15,bose hamwe bakaba 34, Mbere yuko iri rushnwa ryerekeza mu mujyi wa Kigali.

Keza Yusia

Tumwe mu dukoryo twagaragaye muri iri rushanwa ryabereye I Burasirazuba, ni nkaho umwe mu bakobwa bahataniraga iri jonjora witwa Keza Yusia yanze gukuramo agatambaro yari yiritamirije mw’ijosi kagaragaza ko ari umuyisiramukazi, Akavuga ko ahubwo byatuma agahara iryo kamba rya nyampinga w’URwanda aho kukavanamo.

Muri iyi ntara y’Uburasirazuba hakomeje abakobwa bagera kuri 15, Mu bakobwa 90 bari biyandikishije guhatana, Ndetse 30 muri 41 bageze ahabereye irushanwa, Aba aribo baca imbere y’akanama nkemurampaka kemeje abakobwa 15, bagomba guhagararira iyi ntara, Iyi akaba ari nayo ntara igaragaje ubwitabire buri hejuru muri Miss Rwanda 2020.

Numukobwa Dalillah, Niheza Deborah, Umutesi Nadege, Ineza Charlene, Nikuze Icyeza Aline, Umwiza Phiona, Kansime Deborah,  Ingabire Rehema, Wihogora Phionnah, Murangamirwa Ange, Ingabire Denyse,  Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Munezero Grace, Teta Ndenga Nicole na  Ingabire Diane, Nibo bakobwa babashije guhabwa pass cyangwa kwemererwa gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, Kuri ubu iri rushanwa rirava aha ryerekeza mu mujyi wa Kigali ahagomba kubera ijonjora rya nyuma, mbere yuko abakobwa boherezwa muri ‘Boot Camp’

Umutesi Jolly, Mike Karangwa Na Evelyne Umurerwa bayoboye Akanama nkemurampaka.

Ibisabwa umukobwa wemerwa gukomeza imbere y’Akanama Nkemurampaka

Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo)
Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
Kuba yararangije amashuri yisumbuye
Kuba avuga neza Ikinyarwanda. (Urundi rurimi rwiyongera kuri kavukire mu zemewe n’amategeko mu Rwanda narwo ruremewe)

Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m, Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9, Kuba atarigeze abyara, Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga, Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga, Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa, Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

Wihogora Phiona wabonye Pass
Ineza Charlenne, wabonye Pass
Umwiza Phiona, Wabonye Pass
Ingabire Rehema, Wabonye Pass
Umurangamirwa Angel, Wabonye Pass
Kansime Deborah, Wabonye Pass
Nikuze Icyeza Aline, Wabonye Pass
Umutesi Nadeje, Wabonye Pass
Munezero Grace, Wabonye Pass
Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Wabonye Pass
Numukobwa Dalillah, Wabonye Pass
Ingabire Diane, Wabonye Pass

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!