Urutonde rw'abanyamakuru 20 by'Imyidagaduro, bagize uruhare runini, mu iterambere rya muzika nyarwanda.

Muzika nyarwanda ndetse n’izindi nzego z’imyidagaduro hano mu Rwanda, zigenda zitera imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi, nubwo ibi bitavugwaho rumwe, kuko hari abemeza ko umuziki nyarwanda utajya utera imbere,Ariko burya aha ntabwo nibaza ko bibaho ko umuziki w’igihugu wabaho imyaka irenga 21 nta terambere ugezeho.

Iri terambere cyangwa intambwe, mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, hari abasore, inkumi, abagabo n’abagabo b’intyoza mu mwuga w’itangazamakuru tutakwirengaza ko bakoze akazi katoroshye kugirango uve aho watangiriye, ubashe kugera aho ugeze, uyu munsi wa none kubera uruhare rwabo.

Ikinyamakuru Kigalisource.rw  twahisemo kubategurira urutonde rw’Abanyamakuru b’imyidagaduro hano mu Rwanda bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyarwanda, Ndetse bagiye bagerageza kurangwa n’ubunyangamugayo muri uwo mwuga, Aba banyamakuru barimo, Abakoze kuva cyera, Bakaba bagikora uyu munsi, Ndetse, Hakazamo n’abazamutse umwaka ushize  wa 2019, Ariko bakagaragaza imbaraga cyane.

20: Patycope: Rukundo Patrick, Uzwi nka Patycope yatangiye ibijyanye n’imyidagaduro cyera,Aho yakoraga nk’ushinzwe kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi (Promoter) nkuko yamenyekanye cyane mu gukoresha cyane imbugankoranyambaga, zirimo Twitter, Facebook ndetse na Youtube, Aho yafashaga abahanzi nyarwanda kumenyekanisha ibihangano byabo, abishyira kuri channel ye ya Youtube, cyane cyane abahanzi bamaze igihe muri muzika nyarwanda barimo “Tuff Gangs, King James, Knowless, Urban Boys, Dream Boys n’abandi benshi yagiye afasha, Kugeza kuri iyi saha Patycope aracyakora ariko nyine akaba atakiri kuri wa muvuduko yakoreshaga, Uyu niwe twasanze ko agomba kuza kuri uyu mwanya mu rutonde rwacu.

19. Mc Tino: Umuhanzi akaba n’Umunyamakuri Mc Tino : Ni umwe mu bantu baharaniye iterambere rya muzika nyarwanda cyane, Uyu mugabo yanyuze ku ma Radiyo arimo K Fm, ndetse na Royal Fm anabarizaho magingo aya, Tino yamenyekaniye cyane kuri K.Fm aho yakunze gucuranga indrimbo nyarwanda ariko ziganjemo izakorwaga n’itsinda TBB yanabarizwagamo icyo gihe, Nubwo ariko yashyiraga imbere itsinda rye, Hari uruhare yagize mu kuzamura muzika nyarwanda kuko kuva yagera kuri Royal Fm yibandaga cyane mu gutumira abahanzi bakizamuka ndetse akagerageza no gucuranga indirimbo zabo cyane.

18. MC KK Wamamaye : Uyu musore azwi cyane mu kiganiro atambutsa kuri Radio ‘Fine Fm ikorera I Remera -Kisement, MC KK Wamamaye azwi mu kuyobora ibitaramo by’abahanzi no kumenyekanisha ibikorwa by’amakompanyi atandukanye, Twanababwira ko ari no gutegura igikorwa cyo kwamamaza ibikorwa bitandukanye harimo n’ibye, Akazanabinyuza mu ndirimbo izaba ihuriyemo abahanzi batandukanye, ibi bizwi nka All Star, Gutumira abahanzi cyane no gucuranga ibihangano byabo byatumye dusanga ko nawe ari mu banyamakuru bashyira itafari kuri muzika nyarwanda.

17. Gentil Gedeon: Kuri uyu mwanya twahashyize Gentil Gedeon, Uyu nawe benshi baramuzi cyane cyane abahanzi nyarwanda bakizamuka kuko, yakunze kubitaho cyane kuri Radiyo akorera ya KT Radiyo, Gentil yanyuze  ku ma Radiyo atandukanye arimo ‘Radiyo Salus Fm, Isango Star Fm‘, Ndetse Ubu akaba abarizwa kuri KT Radio aho akora ikiganiro cy’imyidagaduro, Aho nawe akurikirwa n’abatari bake mu bakunzi ba muzika nyarwanda.

16. Uncle Austin : Austin Latosh, Umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo Kiss Fm, yagize uruhare runini mu iterambere rya muzika nyarwanda, Uyu mugabo mu myaka 3 ishize, Yagaragaje imbaraga zidasanzwe ubwo yazamuraga zimwe mu mpano zikomeye uyu munsi wa none harimo “Marina, Yvan Bravan ndetse na Victor Rukotana abinyujije mu gucuranga indirimbo zabo no kubatumira mu biganiro bye, Austin kandi yaciye kuri Radiyo K.Fm ya hano mu Rwanda, aho yagerageje gucuranga indirimbo nyarwanda ku kigero cyo hejuru, Ibi byose byatumye tumushyira kuri uyu mwanya.

15. Gerald Mbabazi: Gerald Mbabazi kuva yagera kuri Televisiyo Rwanda {RTV} Yakunze gufasha abahanzi nyarwanda, mu biganiro bye, Aho yabatumiraga bakaganiriza abakunzi babo, Si ibi gusa kuko uyu munyamakuru ni umwe mu banyamakuru usanga bakunda gucuranga indirimbo nyarwanda iyo ari kuri Magic Fm, by’umwihariko akaba ari umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane n’igitsina gore kubw’ikiganiro akora yaba kuri Magic Fm ndetse na Television Rwanda , Bityo akaba aza mu banyamakuru bakunzwe cyane mu mwaka wa 2019.

14. Bac.T : Imyaka ibaye myinshi iri zina rizwi cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, Nyuma yo gutangira ari umuraperi nyarwanda, agakora indirimbo zagiye zikundwa cyane nka ‘Ice Cream’ yafatanyiije na The Ben n’izindi, Mu mwaka wa 2019, Bac T yatangiyeje Insakazamashusho ikorera kuri Enterineti izwi nka Afrimax Tv, ndetse iyi televisiyo yafashije abahanzi benshi mu buryo bwo guhuzwa n’abakunzi babo, 

13. Iras Jalas:  Iri ni rimwe mu mazina, Akomeye hano mu Rwanda, Byumwihariko mu banyamakuru bakora ibiganiro by’imyidagaduro, Iri zina ryamenyekanye cyane ubwo yageraga kuri Radio Isango Star mu kiganiro cya “Sunday night” Uyu mugabo nawe yakomeje gukora iyo bwabaga mu gufasha abahanzi nyarwanda, byumwihariko abakizamuka nkaho yajyaga afasha mugenzi we Phil Peter mu kiganiro “Isango Na Muzika” gisanzwe gitumirwamo impano zikizamuka.

12. Irene Murindahabi: Uyu mugabo, Ubu utakibarizwa ku Isango star Fm nawe yakunze kugaragara mu kiganiro kizwi nka “Sunday night”  Ndetse n’bindi biganiro yagaragaragamo kuri Isango Tv, byatezaga imbere umuziki nyarwanda, Uyu musore nawe n’umwe mu bamaze igihe muri “Show Biz”  kuko ari mu bakomeje kuyishyiramo imbaraga kuri kiriya gitangazamakuru (Isango Fm) yakoreraga, Kugeza ubu Irene aracyakora ibikorwa byo gufasha abahanzi nyarwanda, Aho ubu ri umujyanama w’umuhanzi mushya witwa “Niyo Bosco” ufite ubumuga bwo kutabona, Irene nawe rero yabashije kugaragara kuri uru rutonde bivuye ku mbaraga yakoresheje mu mwaka wa 2019.

11. Epa Ndungutse: Uyu munyamakuru, Yamenyekaniye mu kiganiro kitwa “Amahumbezi” afatanya na Tidjara Kabendera kuri Radiyo Rwanda, Ikiganiro navuga ko kiri mu bikurikirwa cyane hano mu Rwanda, Epa ukunze gutumira cyane abahanzi batandukanye ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro barimo abakobwa bahatanira ikamba rya Nyaminga w’URwanda, ni umwe mu banyamakuru bakunda cyane gucuranga indirimbo nyarwanda ndetse akarangwa n’ukuri mu kazi akora k’itangazamakuru, Ibi byatumye dusanga ko akwiye kuboneka kuri uru rutonde.

10. Eddy Claude Mudenge :  Iri zina rizwi cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, Aho ryanyuze ku ma Radio menshi atandukanye arimo Contact Fm, Frash Fm n’izindi hose agerageza gufasha muzika nyarwanda kuzamuka no kumvikana cyane, Kugeza ubu  Eddy Claude Mudenge abarizwa kuri Radiyo Isango Star ndetse na Televisiyo yayo, Mu biganiro nka ‘Sunday night’, Uyu munyamakuru nawe uwavuga ko asumbye abandi benshi mu bunararibonye ntabwo yaba abeshye, Kuko akoze aka kazi igihe kirekire iri zina rero ryaje kuri uyu mwanya kuko ryakoze cyane mu mpera z’umwaka wa 2019.

9. Emmy Nsengiyumva : Iri ni izina rizwi mu bitangazamakuru byandikira kuri murandasi gusa rikaba rizwi cyane ku kinyamakuru cy’Inyarwanda.com, Mu makuru y’imyidagaduro, Aho yafashije abahanzi benshi cyane ba cyera ndetse n’abubu mu kumenyekanisha ibihangano ndetse n’ibikorwa byabo, Si muzika gusa, Kuko Emmy Nsengiyumva yagaragaje kandi akigaragaza umuhate we mu guteza imbere Irushanwa rya Miss Rwanda, Aho agerageza kujyana n’abakobwa baba baryitabiriye kugirango ababnyarwanda babashe kurikurikirana n’abahibereye uyu murava wa Emmy watumye dusanga ko akwiye kuza kuri uru rutonde.

8. Yago : Iri ni izina ryatumbagiye cyane mu mwaka wa 2019, Aho yakoraga ikiganiro cy’imyidagaduro kuri Tv10 mu masaha yo ku manywa, Benshi batangiye kumenya iri izina Yago ubwo yakoraga mu myidagaduro hano mu Rwanda mu kiganiro cyitwaga “Ndasuhuza” cyahitaga kuri Television ya Goodrich TV, Ibi byatumye izina rye ryaguka cyane ndetse  akomeza no kuribyariza umusaruro kuri Television ya Tv10,  Mu kiganiro yise “The Link Up” cyagiye gitumirwamo abahanzi nyarwanda benshi baba abazamutse n’abakiri kuzamuka.

7. Tijdara Kabendera : Uyu mubyeyi, Benshi bazi ku kazina ka TK, yakoreye byinshi  muzika nyarwanda kuva yagera kuri Radiyo y’igihugu {Radiyo Rwanda} mu biganiro yakoraga bitandukanye byanagiye bifasha benshi mu bahanzi nyarwanda bakomeye kuri uyu munota, Tidjara Kabendera ni umwe mu banyamakuru twavuga bafite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru, ndetse n’ubunyangamugayo bitewe n’igihe kitari gito awumazemo, TK kuri ubu amenyerewe mu kiganiro kitwa ‘Amahumbezi’ kikaba ndetse kiri mu bikunzwe cyane hano mu Rwanda.

6. Gutermann Guter : Bujyacyera Jean Paul wamenyekanye nka Gutermann Guter mu itangazamakuru kuri Radiyo Isango Star ya hano mu Rwanda, Uyu mugabo nawe ntawakirengagiza uruhare rwe mu iterambere rya muzika nyarwanda, Mu myaka amaze mu itangazamakuru yagaragaje gushyigikira cyane imyidagaduro by’umwihariko mu kiganiro azwimo cyane kitwa “Isango Top Charts” Amaze igihe kitari gito akora, Aho aba yibanda cyane ku ndirimbo z’abahanzi nyarwanda zikunzwe cyane hirya no hino, Ariko akanagerageza kuvuga ku makuru y’abahanzi aba agezweho, Guterman kandi azwiho kuba yarashine umuryango witwa ‘Nufashwa Yafasha Organisation” ugamije gufasha imiryango itishoboye, Nta kabuza ko Uyu mugabo yari akwiye uyu mwanya.

5. Ziggy 55 :  Izina ryamenyekanye mu myaka yatambutse kuri City Radio mu myidagaduro akaba ubu akorera kuri TV1 aho akora ikiganiro cy’imyidagaduro ndetse gifasha benshi mu bahanzi nyarwanda kumenyekanisha ibikorwa bishya byabo ndetse n’amakuru yabo, Sibyo gusa kandi asanzwe ari n’umuhanzi, Ufasha cyane bagenzi be, Ibi rero byatumye mu mwaka wa  2019, Awusoza ari kuri uyu mwanya mu banyamakuru bakunzwe cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda.

4. Phil Peter: Uyu musore benshi cyane mu banyarwanda baramuzi cyane, Umuhate we mu gufasha abahanzi nyarwanda abazamutse n’abakizamuka, Phil Peter usigaye ufite n’akazina ka Dj kubera akazi yongeyeho ko kuvanga umuziki, Ibikorwa bye byo kuzamura muzika nyarwanda si ibya none, Kuko na mbere hose yabikoraga kuva yagera kuri Radiyo Isango Star, aho azwi cyane mu gutumira abahanzi batandukanye mu biganiro bye birimo “Isango Na Muzika, Sunday Night n’ibindi bitandukanye, Phil Peter kandi akaba anafite Channel ya Youtube ashyiraho ibiganiro bitandukanye aba yagiranye na’abahanzi batandukanye hagamijwe iterambere no kumenyekanisha aba bahanzi birushijeho, Uyu nawe twasanze ntacyamubuza kuza kuri uyu mwanya.

3. Anitha Pendo: Rimwe mu mazina yamamaye mu ruhando mpuzamahanga ndetse na hano mu Rwanda, Cyane ko ari mu bagore bacye mu Rwanda bazwiho gutinyuka cyane muri uyu mwuga, ndetse akagira uruhare runini mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, Anitha yakoze ku ma Radiyo atandukanye ya hano mu Rwanda arimo, Contact Fm, Na Magic Fm ariho kugeza ubu, Aho hose agerageza guteza imbere muzika nyarwanda no mu kiganiro akora kuri televisiyo y’igihugu {RTV} kitwa “The Jam” ndetse no mu kazi akora ko kuvanga umuziki ‘DJ’ hirya no hino mu tubyiniro.

2. DJ Adamz : Si ubwa mbere iri zina uryumvise, cyane ko rizwi kuva kera by’umwihariko mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, Kuko yanyuze ku ma Radiyo atandukanye arimo City Radio yabanjeho, ndetse akaba ari naho ari ubu, Mu biganiro bitandukanye yakoraga  birimo “The Launch Hour” ndetse na “The City Trainer” ndetse n’ibyo akora ubu birimo ‘Isanzure’ ndetse na ‘Red Hot Furahi day Night‘ bikunzwe cyane, Nubwo hari abadukunda Uyu mugabo, bavuga ko akunze kwibasira abahanzi nyarwanda abasebya ko bashishura cyane, Ariko Uwakirengagiza uruhare rwa Dj Adams ntabwo yaba yarakurikiye muzika nyarwanda kuva na cyera.

1. Nzeyimana Lucky : Uyu mugabo bakunze kwita ‘Look Man‘ benshi baramuzi mu biganiro “VERSUS” gitambuka kuri televisiyo y’igihugu ndetse n’ibindi yakoraga ubwo yakoraga kuri  Royal Tv birimo ikitwaga ‘Rwanda Celebrities‘ byose biba bifite umwihariko wo kuvumbura impano nshya no kuzifasha kuzamuka, Si abakazamuka gusa kandi kuko n’abahanzi b’ibyamamare benshi bazi uruhare rwa Lucky Nzeyimana mu iterambere ryImyidagaduro hano mu Rwanda, Mwaka wa 2019, Uyu Mugabo yagaragaje umurava udasanzwe, ubwo yanambukaga imbibi z’URwandank muri Kenya n’ahandi muri gahunda zijyanye n’icyateza mbere imyidagaduro ya hano mu Rwanda, Ibi byatumye dusanga akwiriye umwanya wa mbere muri uru rutonde.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

3 thoughts on “Urutonde rw'abanyamakuru 20 by'Imyidagaduro, bagize uruhare runini, mu iterambere rya muzika nyarwanda.

  • January 15, 2020 at 8:24 pm
    Permalink

    Aba bose barutwa na Thecatvevo 250.uyu muntu wakoze uru rutonde ni idebe
    1. Thecat vevo 250
    2.Lucky
    Thx

    Reply
    • January 15, 2020 at 10:18 pm
      Permalink

      Ibyiyumviro by’abafana ntabwo bikwiye kubemerera no gutukana @Muhire, rwose wigaye kuko ntabwo ari icyinyabupfura kuvugira mu rusaku

      Reply
    • January 15, 2020 at 10:22 pm
      Permalink

      Ese buriya The Cat umufata nk’umunyamakuru cyangwa umu Analyst, Clitical person, muri ibi byose akora iki? nk’umwuga

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!