Umuraperi Fireman, yanze kuburana nyuma yo kugezwa imbere y'urukiko rukuru rwa gisirikare.

Uwimana Francis uzwi nka Fireman mu muziki, yasubitse ibijyanye n’iburana rye ryagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2020 nyuma yuko yari yasabye kujurira ariko umwunganizi we mu by’amategeko akaba atanashije kuhagera.

Fireman na Cpl Murwanashyaka Modeste bareganwa, babanje gusomerwa imyirondoro na Perezida w’urukiko anagaragaza impamvu bajuriye zirimo ko urukiko rwa Gisirikare rwirengagije icyemezo cy’imyitwarire myiza yahawe ubwo yasozaga amasomo Iwawa, no kuba mu gihe yamaze Iwawa nta munyeshuri wigeze amurega.

Umuraperi, Fireman Uregwa ibyaha byo gukomeretsa ku bushake.

Uyu muraperi yasabye urukiko ko iburanishwa rye ryasubikwa kuko umwunganizi we wo kumufasha atari ahari ndetse, akemeza ko atari azi ko ari buburane ko nawe yabimenyeshejwe mu gitondo, Ikifuzo cya Fireman cyaje kubahirizwa nyuma yuko Ubushinjacyaha bwavuze ko na afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, ndetse rugahita rufata n’umwanzuro wo gusubika iburanisha rikazasubukurwa tariki 20 Mutarama 2020.

Tubibutse ko tariki ya 06 Mutarama 2020, Aribwo urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uwimana Francis uzwi nka Fireman ndetse na Cpl Modeste bashinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!