Umutekano: Imyitwarire idahitse, itumye bashobora guhabwa amahugurwa atunguranye.

Agatsiko k’abasore n’abagabo bashizwe kurinda umutekano w’abaturage mu gihe cya Ninjoro, bakorera mu murenge wa Rwezamenyo n’uwa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge bashobora guhabwa amahugurwa ndetse no kwihanangizwa nyuma y’imyitwarire itari myiza bakomeje kugaragaza mu baturage.

Aba banyerondo barara bacunga umutekano, Biravugwa ko basigaye biba imyenda y’abaturage bakanayambara nkuko nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage b’iyi mirenge, Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo umwe mu baturage yameshe imyenda akayanika ku mugozi, nyuma iza kwibwa ariko icyatunguranye noko umunyerondo umwe yaje kugubwa gitumo ayambaye.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko batunguwe cyane n’uburyo mugenzi wabo wari wibwe imyenda yahuye n’umunyerondo ayambaye, yamubaza aho yayikuye undi ngo agafata urumogi akarumushyira mu mufuka w’ipantalo, akamujyana abeshya ko amufatanye ibiyobyabwenge, Abaturage bamaze kubona uko mugenzi wabo ari kugerekwaho idosiye y’ibiyobyabwenge, bahise bajya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu rwego rwo kugaragaza ko arengana.

Abaturage kandi bavuga ko atari n’inshuro ya mbere abanyerondo bahakorera bafashwe bibye ibintu by’abaturage bakarenzaho kubagerekaho ibyaha batakoze, Nyuma y’ibi Abaturage barasaba ubuyobozi bw’akarere ko aba banyerondo bahabwa amahugurwa yihuse yo kubigisha akazi, ndetse mu gutoranye aba barinzi b’umutekano w’ijoro hakajya habamo gushishoza cyane ntibashyiremo uwo babonye wese.

Uwamwiza Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo

Uwamwiza Chantal, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo asezeranya abaturage ko aya mahugurwa basabye azaba uyu mwaka ariko ibijyanye n’ikirego barega umunyerondo kikaba kizabanza gukorerwa igenzura ngo harebwe ko ari ukuri.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!