Igikombe cy’ubutwari , amatariki kizakinwaho yashyizwe ahagaragara

Ni irushanwa rizahuza amakipe ane ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 mu bagabo ari yo, Rayon Sports, APR FC, Mukura VS na Police FC.

Aya makipe azakina mu buryo bwo gihuza aya makipe yose uko ari 4, ubundi habarwe amanota igize menshi Ibe ari yo itwara igikombe. Mu bagore hazitabira amakipe abiri ari yo Scandinavia ndetse na AS Kigali y’abagore.

Ni irushanwa ritangira kuri uyu wagatandatu  tariki ya 25 Mutarama, risozwe ku itariki ya 1 Gashyantare 2020, imikino yose ikazabera kuri Stade ya Kigali (Stade Regional de Nyamirambo).

Hazaba kandi imikino ya nyuma ya gisirikare. Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa amakipe ya gisirikare yageze ku mukino wa nyuma azahura, itsinze indi yegukane igikombe.

Uko amakipe azahura:

Tariki ya 25 Mutarama 2020 Mukura VS izakina na APR FC saa 15:00’, saa 18:00’ Police FC ikine na Rayon Sports.

Tariki ya 28 Mutarama Rayon Sports ku isaha ya saa 15:00’ izakina na Mukura VS, saa 18:00’ APR FC ikine na Police FC.

Tariki ya 31 Mutarama, hazaba umukino wo mu bagore saa 13:00, AS Kigali y’abagore ikina na Scandinavia, mu gihe saa 15:30’ hazaba umukino wa nyuma mu mikino ya gisirikare.

Tariki ya 1 Gashyantare 2020 ni bwo hazakinwa umunsi wa nyuma mu bagabo, saa 15:00’ Mukura VS izakina na Police FC mu gihe saa 18:00’ Rayon Sports na APR FC na zo zizacakirana.

Tubibutse ko ikipe ya APR FC ari yo ifite igikombe cy’Intwari giheruka, yegukanye itsinze Rayon Sports ku munsi wa nyuma w’irushanwa igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio.

ikipe ya APR FC niyo iheruka gutwara iki gikombe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!