Cycling: Mukundente Genevieve arwariye muri CHUK yakoze impanuka muri Heroes Cup

Ejo ku Cyumweru tariki 26, Mutarama 2020, mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hakiniwe isiganwa rya Heroes Cycling Cup hagamijwe gukomeza kuzirikana intwari z’ u Rwanda no gutanga ubutumwa bw’ubutwari mu irushanwa.

Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere, aho ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ‘FERWACY’ ku bufatanye na CHENO “Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe” 

Iri siganwa ryakinwe mu mvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali, ryatangiye i saa tatu (09:00) za mu gitondo ,ryatangiranye n’imvura kugeza risoje. Byateje impanuka zitandukanye, aho abakinnyi bagwaga kubera ubunyerere bwinshi.

Abakinnyi batatu bakina mu cyiciro cy’abagore ari bo,’ Nyirarukundo Claudette, Tuyishimire Jacqueline ndetse na Mukundente Genevieve bose bakinira ikipe ya Benediction Ignite, bakoze impanuka bahita bajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Ubwo bavaga Kimisagara bagana i Nyabugogo, Mukundente yaranyereye agwira ‘Bordures’ bituma Tuyishime na Nyirarukundo bari bamukurikiye na bo bagwa iruhande rwe kubera umuvuduko bose bakoreshaga.

Nyuma yo kugezwa mu bitaro bya CHUK, Tuyishime na Nyirarukundo baravuwe barataha kuko batakomeretse bikabije, mu gihe Mukundente we yabazwe igufwa ry’ukuguru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, nkuko Benoit Munyankindi uyobora Benediction yabibwiye Kigalisource.rw

Mu kiganiro kuri Twagiranye, Benoit Munyankindi yagize ati 

“Claudette na Jacqueline bo ejo baravuwe barataha kuko batari bakomeretse cyane ariko Mukundente we yabazwe uyu munsi mu masaha ya saa saba (13:00′) z’amanywa”

Mukundente Genevieve wavutse mu mwaka w’ 1999, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Benediction Women Cycling Club. Muri Kanama 2019, yegukanye isiganwa rya Rwamagana Challenge muri Rwanda Cycling Cup, aho yanakoreye imyitozo y’ukwezi muri Africa Y’epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!