Ikibazo cy'uRwanda na Uganda, ntabwo gishingiye kukuba uRwanda rwarafunze umupaka "Perezida Paul Kagame"

Nyuma yuko igihugu cy’Ubugande kirekuye bamwe mu banyarwanda bari bafungiye muri iki gihugu, bakorerwa iyicarubozo, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama, Iki gihugu cyakomeje kugaragaza ko kifuza kongera kugirana umubano ndetse n’ubuhahirane bushya n’URwanda.

Mu muhango wo kwakira ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, banifurizwa umwaka mushya wa 2020, wabaye Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2020, Umukuru w’igihugu cy’URwanda Paul Kagame, Yatangaje ko iguhugu cya Uganda giherutse kumusaba kubwira abanyarwanda ko bakongera gutemberera muri icyo gihugu, ndetse bagakomeza n’ibindi bikorwa byabo.

Umukuru w’Igihugu cy’URwanda yakomeje agira Ati “Uwabinsabye naramubwiye, Nti nta kibazo, Ariko se nindamuka mbyemeye, uyu munsi n’ejo, n’ejo bundi Abanyarwanda bakongera bagafungwa n’abafunzwe mbere batararekurwa?” Nasubira se kubwira Abanyarwanda ko nababeshye, Ati ‘ mutubabarire, mureke gufata abanyarwanda kuko n’abafashwe ntibigeze bagira ibyo bashinjwa, Imyaka n’imyaka. Ikindi, nimurekere aho gukorana n’iriya mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nibikorwa gufungura umupaka bizahita byikora.”

Umukuru w’Igihugu cy’URwanda Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye Uganda ko mu gihe cyose ibyo abasaba byaba bikozwe neza, Nta kabuza ko gufungura imipaka yari ifunze byahita byikora, ndetse ko Amasezerano yo kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ku buhuza bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola, yitezweho kurangiza ibyo bibazo byose, U Rwanda rushinja Uganda gukorana n’Imitwe itandukanye ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Perezida w’u Rwanda kandi yavuze ko nubwo imipaka yakurwaho hagati y’ibihugu, kuba abaturanyi b’ibihugu, bazahora basabwa kubanirana neza. Yongeyeho Ati” Igihe cyose udashaka ko umuturanyi wawe agera iwawe, uba wamaze gushyiraho umupaka ubatandukanya nubwo mu bigaragara nta yindi mipaka yaba ihari.

PHOTOS By IGIHE

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!